Soma ibirimo

Ahagiye hagabwa ibitero

2 GICURASI 2018
U BURUSIYA

Abahamya bo mu Burusiya batangiye kugiriwa nabi

Abahamya bo mu Burusiya batangiye kugiriwa nabi

Abaporisi bo mu Burusiya, baherutse kugirira nabi Abahamya ba Yehova bo mu migi igera kuri irindwi yo muri icyo gihugu. Abo baporisi bo mu mutwe udasanzwe baza rimwe na rimwe bipfutse mu maso kandi bitwaje intwaro, bakiroha mu ngo z’Abahamya, bakabatunga imbunda kandi bakabatwara kugira ngo bage kubahata ibibazo. Uko bigaragara, ibyo bikorwa ni gahunda yateguwe.

Arkadya Akopyan, umugore we Sonya n’abuzukuru babo babiri

Mu mwaka ushize, abategetsi bo muri icyo gihugu bakoze iperereza ku Bahamya inshuro zigera ku icumi kandi bafunga abagera kuri batanu, harimo na Dennis Christensen, ufunzwe by’agateganyo kuva ku itariki ya 25 Gicurasi 2017. Hari undi Muhamya uri mu kigero k’imyaka 69 witwa Arkadya Akopyan, urimo aburanira mu ntara ya Kabardino-Balkaria. Bose bashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’icumi, bazira gusa kuba baragiye gusenga.

Ku itariki ya 20 Mata 2017, Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya rwafashe umwanzuro w’uko ibiro by’Abahamya ba Yehova bo muri icyo gihugu bifungwa, kandi imiryango 395 yari ibahagarariye mu rwego rw’amategeko igaseswa. Igihe urwo rubanza rwaburanishwaga n’urwo rukiko, guverinoma y’u Burusiya yivugiye ko gusesa iyo miryango bitavuze ko buri Muhamya avutswa uburenganzira bwe bwo gusenga. Icyakora, ibyo bihabanye n’ibirimo kuba ku Bahamya muri iki gihe.

Nyuma yaho abategetsi b’u Burusiya bamariye gusesa imiryango yari ihagarariye Abahamya mu rwego rw’amategeko, bagafatira n’imitungo yabo, ubu badukiriye abantu ku giti cyabo kugira ngo bababuze gusenga Imana. Ubu Abahamya basaga 175.000 bo muri icyo gihugu, bashobora gufatwa bazira gukora igikorwa icyo ari cyo cyose gifitanye isano no gusenga.

Ibitero, guhatwa ibibazo no gufungwa

Kuva muri Mutarama 2018, inzego z’umutekano zarushijeho kwibasira Abahamya.

Tariki ya 20 Mata 2018, Shuya, mu karere ka Ivanovo: Abaporisi basatse ingo z’Abahamya bane. Bafashe Umuhamya witwa Dmitriy Mikhailov bajya kumufungira kuri sitasiyo ya porisi, bamurekura nyuma yaho. Abategetsi batangiye kumukoraho iperereza, bamurega ko yagiye ‘mu bikorwa by’agatsiko k’intagondwa,’ bakurikije ibivugwa mu Ngingo ya 282.2(2). Ubu ntiyemerewe kurenga imbibi z’agace ka Shuya, igihe cyose atarahabwa andi mabwiriza.

19 Mata 2018, Vladivostok: Igiporisi n’abo mu mutwe ushinzwe iperereza, bagabye igitero ku rugo rw’Umuhamya witwa Valentin Osadchuk, maze we n’abandi bakecuru batatu bajya kubahata ibibazo kuri sitasiyo ya porisi. Abategetsi bamureze icyaha kivugwa mu Ngingo ya 282.2(2) mu gitabo cy’amategeko ahana, icyo cyaha kikaba gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’imyaka ine. Kuva icyo gihe afunzwe by’agateganyo. Ku itariki ya 23 Mata, Urukiko rw’Akarere ka Frunzenskiy rwategetse ko Osadchuk aba afunzwe by’agateganyo kugeza ku itariki ya 20 Kamena 2018. Ubu afungiwe muri gereza y’urwego rw’ubugenzacyaha iherereye mu gace ka Vladivostok.

18 Mata 2018, Polyarny, mu karere ka Murmansk: Umutwe udasanzwe w’abaporisi bipfutse mu maso kandi bitwaje intwaro, wamennye urugi winjira kwa Roman Markin. Abo baporisi bamukangishije imbunda bamuryamisha hasi. Umukobwa we muto akimara kubona abo baporisi yahise yitura hasi yipfuka mu maso. Ubwo batangiye gusaka inzu ye, maze bajya kumufungira by’agateganyo kuri sitasiyo ya porisi.

Muri iryo joro, igiporisi cyasatse izindi ngo 14 z’Abahamya bo muri ako gace, babatwara terefoni, tabureti n’ibindi bintu. Nanone bafashe abo Bahamya bajya kubahata ibibazo. Abategetsi bo muri ako gace bareze Markin, n’undi Muhamya witwa Viktor Trofimov. Bombi bakurikiranyweho icyaha cyo ‘gutegura ibikorwa by’agatsiko k’intagondwa’ kivugwa mu Ngingo ya 282.2(1) yo mu gitabo cy’amategeko ahana. Baramutse bahamwe n’icyaha, bahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu kugera ku myaka icumi. Ubu bafungiwe by’agateganyo muri gereza yo mu gace ka Murmansk.

10 Mata 2018, akarere ka Zaton, Ufa: Mu gitondo cya kare, abashinzwe iperereza n’abo mu mutwe udasanzwe w’abaporisi bagabye igitero mu ngo z’Abahamya kandi barazisaka. Icyo gihe, abaporisi bahase ibibazo abo Bahamya. Hari umuporisi wabwiye umwe muri abo Bahamya ati: “Turabarekura ari uko muvuze ko mutakiri Abahamya ba Yehova.” Ikindi gihe na bwo, umuporisi yabwiye undi Muhamya ati: “Ubu twabahagurukiye.” Bose bajyanwe kuri sitasiyo ya porisi kugira ngo bafotore ibikumwe byabyo kandi bongere kubahata bibazo.

Igihe abaporisi bagabaga igitero kwa Khafizov n’umugabo we, babatunze imbunda maze batangira gusaka inzu yabo. Muri icyo gihe, ni bwo umuporisi yahubanuje Khafizova, amujugunya mu modoka ya porisi, nuko bajya kumuhata ibibazo kandi umugabo we si Umuhamya wa Yehova.

Anatoliy na Alyona Vilitkevich, mbere y’uko afungwa

Abaporisi bagabye igitero kwa Anatoliy Vilitkevich bajya kumufunga. Basize babwiye umugore we bati: “umugabo wawe ube umwibagiwe.” Abategetsi bamureze icyaha cyo ‘gutegura ibikorwa by’agatsiko k’intagondwa’ kivugwa mu Ngingo ya 282.2(1) yo mu gitabo cy’amategeko ahana; ubu afunzwe by’agateganyo kugeza ku itariki ya 2 Kamena 2018. Aramutse ahamwe n’icyo cyaha, yahanishwa igifungo k’imyaka icumi.

Werurwe 2018, Oryol: Mu gihe urubanza rwa Dennis Christensen rugikomeje, abategetsi batangiye gukora irindi perereza ku wundi Muhamya wa Yehova witwa Sergey Skrynnikov, nyuma yo gusaka ingo zirindwi zo mu gace ka Oryol; ibyo byabaye muri Gicurasi 2017. Skrynnikov ntarahamwa n’icyaha. Akurikiranweho icyaha cyo kujya mu gikorwa cy’agatsiko k’intagondwa kivugwa mu ngingo ya 282.2(2). Aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’imyaka ine.

7 Gashyantare 2018, Belgorod: Abaporisi benshi bagabye ibitero ku ngo zigera ku icumi z’Abahamya ba Yehova. Bafashe abo Bahamya babaryamisha hasi, ubundi bakajya babegeka ku nkuta. Basatse izo ngo, bafatira bimwe mu bikoresho byabo bya eregitoroniki, pasiporo, amafoto n’amafaranga yabo. Bafashe abo Bahamya bose babajyana ku biro bya porisi, babahata ibibazo nyuma baza kurekura bamwe muri bo, uretse Anatoly Shalyapin na Sergei Voikov. Abaporisi bamaze amasaha agera kuri 48 bafunze abagabo babiri b’Abahamya nyuma baza kubarekura. Ikibabaje ni uko abo bagabo batemerewe kurenga imbibi z’akarere ka Belgorod.

23 Mutarama 2018, Kemerovo: Abaporisi bagabye ibitero mu ngo 12 z’Abahamya barazisaka kandi bafatira bimwe mu bikoresho byabo bya eregitoroniki, ibitabo by’idini n’izindi nyandiko. Mbere y’uko ibyo biba, hari umugabo wigize nk’Umuhamya wa Yehova akajya aza mu materaniro, ariko agamije kubafata amajwi n’amashusho mu ibanga nuko aza kuyaha igiporisi. Abategetsi bahereye ku byo uwo mugabo yafashe, maze batangira gukora iperereza.

Umwanzuro Urukiko rw’Ikirenga rwafashe ushobora gutandukanya abagize imiryango

Ikigeretse kuri ibyo, abategetsi b’u Burusiya bavuze ko leta izafata abana b’Abahamya ba Yehova bakabajyana mu “bigo ngororamuco.” Ku itariki ya 14 Ugushyingo 2017, Urukiko rw’Ikirenga rwafashe umwanzuro No ya 44, uvuga ko “urukiko rushobora kwambura ababyeyi uburenganzira bwo kurera abana babo,” mu gihe baba bakomeje kubajyana mu idini icyo gihugu gifata nk’intagondwa.

Ku itariki ya 23 Ugushyingo 2017, Minisiteri y’Amashuri na Siyansi yasabye ko mu gihugu hose hashyirwaho gahunda yo “kugorora” abana bigishijwe “ingengabitekerezo y’ubutagondwa ishingiye ku idini.” Iyo minisiteri yavuze ko amatsinda abiri y’abana ari yo arebwa n’iyo gahunda; ayo matsinda ni umutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kisiramu (ISIS) n’Abahamya ba Yehova. Yakomeje ivuga ko hari “ibihumbi mirongo by’urubyiruko” rufite ababyeyi b’Abahamya ba Yehova. Icyakora kugeza ubu nta mwana w’Umuhamya uratandukanywa n’ababyeyi be.

Amaherezo y’ibi bintu ni ayahe?

Mu bihugu byose bigize Inama Nkuru y’Ibihugu by’i Burayi, nta kindi gihugu kigeze kibasira abayoboke b’idini ry’abanyamahoro nk’uko bimeze ku Burusiya. Ubu Abahamya ba Yehova ntibemerewe guhurira hamwe ngo basenge cyangwa ngo basome Bibiliya. Ikintu cyonyine bakora ngo badakurikiranwa, ni ugusenga rwihishwa, nk’uko byakorwaga mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abasoviyeti.

Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi bahangayikishijwe n’ibirimo biba kuri bagenzi babo bo mu Burusiya, kuko ibyo icyo gihugu gikora bigira ingaruka mu mibereho yabo n’ubuzima bwabo. Philip Brumley, umujyanama mukuru mu by’amategeko w’Abahamya ba Yehova, yaravuze ati: “Guverinoma y’u Burusiya ikwiriye guhagarika ibi bintu kandi ikubahiriza amasezerano mpuzamahanga yashyizeho umukono, ikubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ubw’amadini. Abategetsi bamaze gusesa imiryango yari ihagarariye Abahamya bo mu Burusiya mu rwego rw’amategeko, none badukiriye n’abantu ku giti cyabo; ubwo se hagiye gukurikiraho iki?”