Soma ibirimo

Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova yo mu mugi wa Abinsk

4 KANAMA 2015
U BURUSIYA

Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya ruzemeza niba umuryango wo mu rwego rw’amategeko w’Abahamya bo muri Abinsk ugomba guseswa

Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya ruzemeza niba umuryango wo mu rwego rw’amategeko w’Abahamya bo muri Abinsk ugomba guseswa

Ku itariki ya 5 Kanama 2015, Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Burusiya ruzumva ubujurire bw’umuryango wo mu rwego rw’amategeko w’Abahamya ba Yehova bo mu mugi wa Abinsk. Mu ntangiriro z’uyu mwaka, abayobozi b’umugi wa Abinsk basheshe umuryango wo mu rwego rw’amategeko w’Abahamya ba Yehova bifashishije amayeri yakoreshejwe i Taganrog n’i Samara.

Impamvu y’urwitwazo yatumye uwo muryango useswa

Itorero ry’Abahamya ba Yehova ryo mu mugi wa Abinsk rifite ababwiriza bagera hafi ku 100, bamwe muri bo bakaba ari abageze mu za bukuru. Umuryango wo mu rwego rw’amategeko w’Abahamya ba Yehova bo mu mugi wa Abinsk wahawe ubuzimagatozi mu kwezi k’Ugushyingo 1999 kandi Inzu y’Ubwami abo Bahamya bateraniramo ni iy’uwo muryango.

Mu kwezi k’Ukuboza 2012 no mu kwezi k’Ukwakira 2013, abayobozi bafatiye Abahamya ba Yehova babiri mu mugi wa Abinsk, babashinja ko barenze ku mategeko bagakwirakwiza ibitabo leta yavuze ko birimo ibitekerezo by’ubutagondwa. Nubwo abo Bahamya bombi bifatanyaga n’itorero ryo muri uwo mugi, nta n’umwe muri bo wari umunyamuryango w’umuryango wo mu rwego rw’amategeko w’Abahamya ba Yehova mu mugi wa Abinsk. Ibyo umushinjacyaha yarabyirengagije maze ahera ku birego by’ibinyoma byashinjwaga abo bagabo asaba ko uwo muryango wo mu rwego rw’amategeko useswa.

Urukiko rwo mu mugi wa Krasnodar rwahereye kuri ibyo binyoma maze ku itariki ya 4 Werurwe 2015 ruvuga ko “umuryango wo mu rwego rw’amategeko w’Abahamya ba Yehova bo mu mugi wa Abinsk . . . ushyigikira ibitekerezo by’ubutagondwa kandi ko ukwiriye guseswa no gukurwa ku rutonde rw’imiryango yemewe n’amategeko.” Nyuma yaho, urwo rukiko rwategetse ko Inzu y’Ubwami yo mu mugi wa Abinsk ibaye iya leta.

Bakoresheje amayeri amwe

Abayobozi bakoresheje nabi itegeko ryo mu Burusiya rikumira ibikorwa by’ubutagondwa maze basesa umuryango wo mu rwego rw’amategeko w’Abahamya ba Yehova wo mu mugi wa Taganrog n’uwa Samara. Uko ni na ko abayobozi bo mu mugi wa Abinsk babigenje. Mu by’ukuri, ibirego by’ubutagondwa Abahamya bo mu mugi wa Abinsk bashinjwaga nta shingiro byari bifite. Abahamya ba Yehova b’i Taganrog n’i Samara bitabaje urukiko kugira ngo rubakureho ibirego by’ibinyoma bashinjwe. Bagejeje ibirego byabo ku Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu bagaragaza ko bavutswa uburenganzira bwabo bwo mu rwego rw’idini.

Abahamya ba Yehova bo mu mugi wa Abinsk bakomeje kwihangana

Abahamya ba Yehova bo mu mugi wa Abinsk bakomeje gahunda zabo zo kubwiriza no gusenga, kimwe na bagenzi babo bo hirya no hino ku isi. Icyakora, biringiye ko Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya ruzabona ko urukiko rwo hasi rwabarenganyije, bityo rukabemerera gukomeza guteranira mu Nzu y’Ubwami yabo mu mahoro.