Soma ibirimo

24 UGUSHYINGO 2017
U BURUSIYA

Urukiko rwategetse ko Dennis Christensen akomeza gufungwa by’agateganyo

Urukiko rwategetse ko Dennis Christensen akomeza gufungwa by’agateganyo

Ku itariki ya 20 Ugushyingo 2017, Urukiko rw’Akarere ka Sovietsky mu mugi wa Oryol mu Burusiya, rwategetse ko Dennis Christensen akomeza gufungwa by’agateganyo kugeza ku itariki ya 23 Gashyantare 2018.

Uwo mwanzuro wafashwe nyuma y’urubanza rwamaze amasaha atatu. Ubu ni inshuro ya kabiri urwo rukiko rumwongerera amezi atatu y’igifungo. Christensen yafunzwe ataburanye kuva igihe abapolisi bazaga gusesa amateraniro yari yabereye mu mugi wa Oryol. Ibyo byabaye muri Gicurasi 2017.

Christensen ni Umuhamya wa Yehova ukomoka muri Danimarike. Mbere y’uko afungwa, Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya rwari rwafashe umwanzuro wo guca Abahamya ba Yehova muri icyo gihugu, ruvuga ko ari intagondwa. Urwo rukiko rw’akarere rwongereye igihe k’igifungo cy’agateganyo, kugira ngo ubugenzacyaha bukomeze gukusanya “ibihamya” by’icyaha akurikiranyweho cyo gukora ibikorwa by’idini bitemewe n’amategeko. Urwo rukiko rwanze ko afungurwa by’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje, kandi rwirengagiza isezerano guverinoma ya Danimarike yari yatanze ivuga ko itazaha Christensen pasiporo cyangwa ngo imufashe kujya mu kindi gihugu.

Igihe Christensen yafatwaga, we n’umugore we ufite ubwenegihugu bw’u Burusiya, bari mu materaniro y’idini kandi nta tegeko bari bishe. Urukiko rushobora kongera igihe k’igifungo cy’agateganyo kikagera ku myaka ibiri. Aramutse ahamwe n’icyaha, yakatirwa igifungo kiri hagati y’imyaka itandatu n’icumi.