Soma ibirimo

22 GASHYANTARE 2016
U BURUSIYA

Umushinjacyaha wo mu Burusiya yatanze ikirego avuga ko Bibiliya irimo ibitekerezo by’ubutagondwa

Umushinjacyaha wo mu Burusiya yatanze ikirego avuga ko Bibiliya irimo ibitekerezo by’ubutagondwa

Abategetsi b’u Burusiya bakomeje guhonyora uburenganzira bw’idini. Baherutse gutanga ikirego bavuga ko Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya irimo ibitekerezo by’ubutagondwa. Urubanza ruzatangira ku itariki ya 15 Werurwe 2016. Mu mwaka ushize, abayobozi ba gasutamo b’u Burusiya banze ko izo Bibiliya zinjizwa muri icyo gihugu. Icyo gikorwa bakoze ni ukurwanya byeruye igitabo cyera cy’Abakristo.

Amategeko y’u Burusiya avuga ko Bibiliya idakwiriye gufatwa nk’igitabo kirimo ibitekerezo by’ubutagondwa. Nyamara, umushinjacyaha watanze icyo kirego avuga ko gifite ishingiro ahereye ku byavuzwe n’umuntu utari n’umuhanga mu by’indimi. Uwo mushinjacyaha aramutse atsinze muri urwo rubanza, abayobozi bashobora kwanga ko Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya itangwa mu Burusiya.