13 MATA 2016
U BURUSIYA
Imanza ziherutse kuba zireba Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya
Rostov, muri Taganrog. Ku itariki ya 17 Werurwe 2016, Urukiko rw’akarere ka Rostov rwashimangiye umwanzuro urukiko rwari rwarafashe wo gufunga Abahamya 16, rubaziza idini ryabo, ariko rugabanyiriza 12 muri bo amande bagombaga gutanga, agera ku 113.000 by’Amanyarwanda. Kugeza ubu, ingaruka iyo myanzuro izagira ntiziramenyekana.
Umushinjacyaha yemeza ko Bibiliya irimo ibitekerezo by’“ubutagondwa”
Ubushinjacyaha bwa Leningrad Finlyandskiy bwatanze ikirego buvuga ko Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi Nshya, yanditswe n’Abahamya ba Yehova, irimo ibitekerezo by’“ubutangondwa.” Ibyo ni ukurenga ku ngingo ya 3, igika cya 1 yo mu mategeko y’u Burusiya agamije gukumira ibikorwa by’ubutagondwa, ivuga ko Bibiliya itarebwa n’iryo tegeko. Nubwo bizwi neza ko Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi Nshya ari Bibiliya, ubushinjacyaha buvuga ko Bibiliya zemewe ari izahinduwe hakurikijwe “imigenzo” y’idini ry’Aborutodogisi bo mu Burusiya gusa. Urukiko rw’umugi wa Vyborg ruteganya kuburanisha urwo rubanza ku itariki ya 26 Mata 2016.