Soma ibirimo

2 KANAMA 2017
U BURUSIYA

Icyo abategetsi bo hirya no hino ku isi bavuga ku mwanzuro u Burusiya bwafashe wo guca Abahamya ba Yehova

Icyo abategetsi bo hirya no hino ku isi bavuga ku mwanzuro u Burusiya bwafashe wo guca Abahamya ba Yehova

Imiryango mpuzamahanga n’abategetsi bo hirya no hino ku isi bagize icyo bavuga ku mwanzuro Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya ruherutse gufata wo guhagarika ibikorwa by’Abahamya ba Yehova. Banenze ibikorwa by’akarengane no gufata nabi abayoboke b’iryo dini rito rizwiho guharanira amahoro.

Ku itariki ya 17 Nyakanga 2017, abacamanza batatu bo mu Rugereko rw’Ubujurire rwo mu Rukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya, bashimangiye umwanzuro wo ku itariki ya 20 Mata wo gufunga Ibiro Bikuru by’Abahamya ba Yehova byo mu Burusiya n’imiryango yo mu rwego rw’amategeko Abahamya bo muri icyo gihugu bakoreshaga, no gufatira imitungo yose y’iyo miryango. Igihe uwo mwanzuro wafatwaga, ni nk’aho bari baciye Abahamya ba Yehova mu gihugu cy’u Burusiya.

Ibyavuzwe nyuma y’umwanzuro w’Urugereko rw’Ubujurire rw’Urukiko rw’Ikirenga wo ku itariki ya 17 Nyakanga 2017

Aya ni amwe mu magambo yavuzwe nyuma y’umwanzuro w’Urugereko rw’Ubujurire rw’Urukiko rw’Ikirenga wo ku itariki ya 17 Nyakanga 2017, aho rwashimangiye umwanzuro wari warafashwe ku itariki ya 20 Mata 2017:

“Duhangayikishijwe cyane n’umwanzuro Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya rwafashe wo kwanga ubujurire bw’Abahamya ba Yehova, rugashyigikira umwanzuro wari warafashwe wo kubita intagondwa. Uyu mwanzuro uzatuma abaturage b’u Burusiya 175.000 basanzwe basenga Imana mu mahoro, bajyanwa mu nkiko kandi ubangamiye cyane umudendezo wabo mu by’idini uvugwa mu Itegekonshinga ry’icyo gihugu.”—Lord Ahmad of Wimbledon, Minisitiri ushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ububanyi n’amahanga mu muryango wa Commonwealth, mu Bwongereza. https://www.gov.uk/government/news/minister-for-human-rights-statement-on-russian-supreme-court-ruling

“Umwanzuro Urukiko rw’Ikirenga rwafatiye Abahamya ba Yehova muri iki cyumweru, ushobora gutuma abayoboke b’amadini mato bo mu Burusiya batotezwa. Turasaba abategetsi b’u Burusiya kudahagarika ibikorwa by’Abahamya ba Yehova, kureka ibiro byabo bigakomeza gukora, no gufungura abayoboke b’amadini mato bakomeje gufungwa barengana bazira icyo u Burusiya bwita ‘ibikorwa by’ubutagondwa’.”—Heather Nauert, umuvugizi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. https://www.state.gov/r/pa/prs/ps/2017/07/272679.htm

“Abahamya ba Yehova, bagomba guhabwa uburenganzira bwo guteranira hamwe nta wubabangamiye nk’andi madini yose, nk’uko bivugwa mu Itegekonshinga ry’u Burusiya, mu masezerano mpuzamahanga u Burusiya bwashyizeho umukono, no mu mahame mpuzamahanga arengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu.”—Umuvugizi mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi. https://eeas.europa.eu/headquarters/headquarters-homepage/30022/statement-spokesperson-upheld-ban-activities-jehovahs-witnesses-russia_en

“Umwanzuro Urukiko rw’Ikirenga rwafashe ugaragaza ko u Burusiya bukomeje gufata ibikorwa by’amadini bitagize icyo bitwaye nk’ubutagondwa. Abahamya si umutwe w’intagondwa; bagomba guhabwa uburenganzira bwo gusenga bisanzuye, ku mugaragaro kandi ntibabangamirwe na guverinoma.”Daniel Mark, Intumwa ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri komisiyo ikurikirana iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’amadini ku isi. http://www.uscirf.gov/news-room/press-releases/russia-jehovah-s-witnesses-banned-after-supreme-court-rejects-appeals

“Mpangayikishijwe cyane no kuba umwanzuro wo guca Abahamya ba Yehova mu Burusiya washimangiwe. Nubwo nta ko tutagize ngo tubyamagane, uwo mwanzuro uzatuma gukora ibikorwa byo mu rwego rw’idini no kuvuga icyo umuntu atekereza biba icyaha.”—Gernot Erler, wo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Budage. http://www.auswaertiges-amt.de/sid_5DAC942B7DE50BCC4AFCDFC864C2E383/EN/Infoservice/Presse/Meldungen/2017/170719-Ko_RUS-Zeugen_Jehovas.html

“Umwanzuro u Burusiya buherutse gufata wo guca Abahamya ba Yehova, ubangamiye umudendezo w’amadini no kwemera Imana nk’uko bivugwa mu Ngingo ya 18 yo mu Masezerano Mpuzamahanga y’Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu. . . . Abantu bose bashyira mu gaciro n’abashyigikira uburenganzira bwo kuyoborwa n’umutimanama bose, bagomba guhaguruka, bagashyigikira Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya.”—Dr. Katrina Lantos Swett, perezida w’umuryango Lantos. https://www.lantosfoundation.org/news/2017/7/17/lantos-foundation-condemns-russias-outrageous-decision-to-ban-jehovahs-witnesses

Ibyavuzwe nyuma y’umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga wo ku itariki ya 20 Mata 2017

Mbere y’umwanzuro wafashwe n’Urugereko rw’Ubujurire, Imiryango mpuzamahanga n’abategetsi bo hirya no hino ku isi, bamaganye umwanzuro wafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya ku itariki ya 20 Mata 2017:

“Nasabye Perezida Vladimir Putin gukoresha ububasha afite, kugira ngo uburenganzira bw’amadini mato n’Abahamya ba Yehova barimo, bwubahirizwe.”—Angela Merkel, Minisitiri w’Intebe w’u Budage: mu kiganiro we na Perezida Putin bagiranye n’abanyamakuru. http://uk.reuters.com/article/uk-russia-germany-putin-syria-idUKKBN17Y1JZ

“Umwanzuro Urukiko rw’Ikirenga ruherutse gufata ruvuga ko ibiro by’Abahamya ba Yehova mu Burusiya bishyigikira ubutagondwa, kandi ko bifungwa, hamwe n’imiryango 395 yo mu rwego rw’amategeko yakoreshwaga n’Abahamya muri icyo gihugu, urababaje. Uwo mwanzuro ni ikindi kimenyetso kigaragaza uko icyo gihugu gikoresha nabi itegeko rikumira ubutagondwa, kigahonyora uburenganzira abantu bafite bwo kuvuga icyo batekereza no guteranira hamwe.”—Theodora Bakoyannis na Liliane Maury Pasquier, bo muri komite iyobora PACE. http://assembly.coe.int/nw/xml/News/News-View-EN.asp?newsid=6599

“Kuba u Burusiya butubahiriza uburenganzira abantu bafite mu by’idini, ni gihamya igaragaza ko bukomeje kurenga ku masezerano bwashyizeho umukono mu muryango uharanira umutekano n’ubutwererane mu bihugu by’i Burayi. Abantu bakora ibikorwa by’idini mu mahoro, ntibakwiriye kubangamirwa, gucibwa amande cyangwa gufungwa. Umwanzuro urukiko rwafashe wo gufatira imitungo y’umuryango w’Abahamya ba Yehova, urimo akarengane gakabije. Nizeye ko iki kibazo kizagezwa mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.”—Senateri Roger Wicker, umuyobozi mu muryango uharanira umutekano n’ubutwererane mu bihugu by’i Burayi. http://csce.emailnewsletter.us/mail/util.cfm?gpiv=2100141660.2454.614

“Umwanzuro Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Burusiya rwafashe ejo, wo guhagarika imirimo ikorerwa ku biro by’Abahamya ba Yehova muri icyo gihugu ruvuga ko ari intagondwa, ushobora gutuma Abahamya ba Yehova bakurikiranwa mu nkiko baramutse bakoze akantu gato gafite aho gahuriye no gusenga Imana. Abahamya ba Yehova, bagomba guhabwa umudendezo wo guteranira hamwe nta nkomyi nk’andi madini yose, nk’uko bigaragara mu Itegekonshinga ry’u Burusiya, mu masezerano mpuzamahanga u Burusiya bwashyizeho umukono, no mu mahame mpuzamahanga arengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu.”—Umuvugizi mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi. https://eeas.europa.eu/headquarters/headquarters-homepage/24870/statement-ban-activities-jeho

“Mpangayikishijwe cyane n’uyu mwanzuro wafashwe wo guca Abahamya ba Yehova mu Burusiya kandi ari abanyamahoro. Uyu mwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga unyuranyije n’amahame agenga demokarasi, kwishyira ukizana, kuvuga icyo utekereza, kutabona ibintu kimwe no koroherana.”—Michael Georg Link, Umuyobozi mu muryango ukurikirana iyubahirizwa rya demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. http://www.osce.org/odihr/313561

“Iki gikorwa cyo guca abantu b’abanyamahoro hashingiwe ku mpamvu z’idini, kibangamiye uburenganzira bw’ibanze abantu bafite bwo kujya mu idini, amahame mpuzamahanga arengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, n’Itegekonshinga ry’u Burusiya. Ibi bintu bikwiriye gukosorwa mu maguru mashya.”—Porofeseri Ingeborg Gabriel, umuyobozi mu muryango mpuzamahanga urwanya ibikorwa by’ivangura. http://www.osce.org/odihr/313561

“Natangajwe cyane no kumva Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya rwita Abahamya ba Yehova intagondwa. Uyu mwanzuro uzatuma abaturage b’u Burusiya 175.000 basenga Imana mu mahoro, bajyanwa mu nkiko kandi ubangamiye cyane umudendezo wabo mu by’idini uvugwa mu Itegekonshinga ry’icyo gihugu. U Bwongereza burasaba guverinoma y’u Burusiya kubahiriza amasezerano mpuzamahanga bwashyizeho umukono agenga uburenganzira bw’ibanze abantu bafite.”—Baroness Joyce Anelay, wahoze ari Minisitiri mu muryango wa Commonwealth. https://www.gov.uk/government/news/minister-for-human-rights-criticises-russian-supreme-court-ruling-for-labelling-jehovahs-witnesses-as-extremist

Imiryango mpuzamahanga yamaganye umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya

Ku itariki ya 20 Nyakanga 2017, abagize inteko ihoraho y’umuryango uharanira umutekano n’ubutwererane mu bihugu by’i Burayi bunze mu ry’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Basabye u Burusiya ko bwakwemerera Abahamya ba Yehova “guteranira hamwe mu mahoro nta kirogoya nk’uko bishimangirwa n’Itegekonshinga ry’u Burusiya, amasezerano mpuzamahanga u Burusiya bwashyizeho umukono n’amahame mpuzamahanga arengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu.” Ibyo babivuze igihe bari i Vienne, ubwo ibihugu 28 byose bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse n’ibindi nka Otirishiya, Kanada na Noruveje bitari muri uwo muryango byose byahurizaga ku mwanzuro umwe usaba ko Abahamya barenganurwa. https://eeas.europa.eu/sites/eeas/files/pc_1155_eu_jehovahs_witnesses_in_russia.pdf

Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi, bababajwe n’umwanzuro Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya rwafashe wo kubaca muri icyo gihugu. Ibyo byatumye imiryango mpuzamahanga n’abategetsi bo hirya no hino ku isi bavuga ko u Burusiya budakwiriye kuvuga ko Abahamya ba Yehova ari intagondwa, kandi ko bwirengagije ibivugwa mu Itegekonshinga ryabwo n’amasezerano mpuzamahanga bwashyizeho umukono arengera umudendezo abantu bafite mu by’idini. Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ruzasuzuma iby’icyo kibazo, kandi wenda rurenganure Abahamya.