Soma ibirimo

14 UKWAKIRA 2015
U BURUSIYA

Impuguke zivuga ko leta y’u Burusiya itari ikwiriye gufunga urubuga rwa JW.ORG

Impuguke zivuga ko leta y’u Burusiya itari ikwiriye gufunga urubuga rwa JW.ORG

SAINT-PÉTERSBOURG, mu Burusiya—Ku itariki ya 21 Nyakanga 2015, leta y’u Burusiya yafunze urubuga rwemewe Abahamya ba Yehova bakoresha rwa jw.org. Yavuze ko kumenyekanisha urwo rubuga mu Burusiya ari icyaha gihanwa n’amategeko. U Burusiya ni cyo gihugu cyonyine ku isi cyafunze urubuga rwa jw.org.

Yekaterina Elbakyan, inzobere mu by’amadini akaba n’umwarimu mu kigo gishinzwe umurimo n’imibanire y’abaturage, yagize icyo avuga ku rubuga rwa jw.org agira ati “jye mbona ruriya rubuga rufite akamaro kuko ruriho amakuru yizewe avuga iby’umuryango wabo, akaba atangwa n’Abahamya ba Yehova ubwabo, aho kuba undi muntu uwo ari we wese. . . .  Abayoboke babo si bo bonyine basura urwo rubuga, ahubwo n’abandi bantu bose baba bashaka kumenya iby’amadini atandukanye. Uru rubuga ntirushishikaza gusa abantu nkatwe b’intiti mu by’amadini, ahubwo runashishikaza abanyamakuru n’abantu bashinzwe ibyo kwamamaza.”

‘Jye mbona ruriya rubuga rufite akamaro kuko ruriho amakuru yizewe atangwa n’Abahamya ba Yehova ubwabo’—Yekaterina Elbakyan, inzobere mu by’amadini akaba n’umwarimu mu kigo gishinzwe umurimo n’imibanire y’abaturage kiri i Moscou

Lev Levinson, intiti mu by’amategeko mu kigo giharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu cy’i Moscou, yagize icyo avuga kuri icyo gikorwa leta yakoze, agira ati “muri iki kinyejana cya makumyabiri na kimwe, Itegeko Nshinga ry’u Burusiya riha umudendezo amadini yose kandi rikavuga ko areshya imbere y’amategeko. Icyakora, u Burusiya bwongeye gukora nk’ibyo bwakoraga mu kinyejana cya 19, bukavutsa abantu umudendezo wo kubwira abandi ibyo bizera, bugafatira ibitabo byabo kandi bugafunga imbuga zabo za interineti. Ibyo byose bikorwa n’abacamanza n’impuguke zikora ibinyuranyije n’amategeko zitwaje gukumira ibitekerezo by’ubutagondwa.”

Intandaro yo gufunga urwo rubuga ni urubanza rwatangiye mu mwaka wa 2013. Ku itariki ya 7 Kanama muri uwo mwaka, Urukiko rw’ibanze rwa Tver rwaciye urubanza mu ibanga, rufata umwanzuro w’uko urubuga rwa jw.org “ruriho ibitekerezo by’ubutagondwa.” Ku itariki ya 22 Mutarama 2014, Urukiko rw’Akarere rwasheshe uwo mwanzuro. Icyakora, uwungirije umushinjacyaha mukuru yajuririye mu Rukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya asaba ko urwo rukiko rwashimangira umwanzuro w’urukiko rwa mbere wo guca urwo rubuga. Ku itariki ya 2 Ukuboza 2014, Urukiko rw’Ikirenga rwumvise ubujurire bw’uwungirije umushinjacyaha Abahamya badahari kugira ngo biregure, kuko batari bamenyeshejwe neza iby’urwo rubanza. Nubwo Urukiko rw’Ikirenga rwemeraga ko urubuga rwa jw.org rutakiriho ibitabo byaciwe mu Burusiya, rwashimangiye umwanzuro w’urukiko rwa mbere, ruvuga ko urwo rubuga ruriho ibitekerezo by’ubutagondwa. Abahamya ntibishimiye uwo mwanzuro maze bageza ubujurire bwabo kuri Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, ariko biba iby’ubusa. Icyakora uwo mwanzuro wafashwe, watumye ku itariki 21 Nyakanga 2015 Minisiteri y’Ubutabera y’u Burusiya ishyira urwo rubuga ku rutonde rw’ibintu bigaragaramo ibitekerezo by’ubutagondwa, maze iruca mu gihugu hose.

Yaroslav Sivulskiy, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova mu Burusiya, yavuze ko gufunga urwo rubuga byagize ingaruka zikomeye, agira ati “tubabajwe no kuba abayobozi b’u Burusiya barafashe uwo mwanzuro udahwitse. Gufunga urwo rubuga bibangamiye Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya basaga 170.000. Kuba abantu bagera 285.000 barasuraga urwo rubuga buri munsi, bigaragaza ko n’abandi bantu batari Abahamya bavukijwe uburenganzira bwo kugera kuri urwo rubuga rubafasha kwiga Bibiliya.”

J. R. Brown, umuvugizi mpuzamahanga wo ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova kiri i Brooklyn, muri leta ya New York yaravuze ati “urubuga rwacu rwemewe rwa jw.org ruriho videwo zagiye zitsindira ibihembo bitandukanye, ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya biri mu ndimi zibarirwa mu magana n’amagazeti abiri yakwirakwijwe cyane kurusha ayandi ku isi, ari yo Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! Urwo rubuga rwitabiriye amamurika mpuzamahanga y’ibitabo kandi rurakoreshwa cyane mu mashuri. Rwafashije abantu benshi cyane ku isi kandi rwakoreshwaga no mu Burusiya hose. Mu by’ukuri uru ni urubuga buri wese yagombye gushyigikira.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, Ibiro Bishinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000

U Burusiya: Yaroslav Sivulskiy, tel. +7 812 702 2691