12 MATA 2017
U BURUSIYA
Urukiko rw’Ikirenga rwumvise uko Abahamya ba Yehova biregura ku birego baregwa
Urubanza rwo kumenya niba Abahamya bakwiriye gucibwa mu Burusiya, rwakomeje kuburanishwa n’Urukiko rw’Ikirenga rw’icyo gihugu ku itariki ya 12 Mata 2017, uwo ukaba ari umunsi warwo wa kane. Abunganira Abahamya ba Yehova mu mategeko bagaragaje ko ibikubiye mu kirego cyatanzwe na Minisiteri y’Ubutabera binyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga u Burusiya bwashyizeho umukono, kandi ko binyuranyije n’Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu.
Nanone abo banyamategeko bavuze ko kuba Minisiteri y’Ubutabera isaba ko Abahamya bacibwa mu gihugu, binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, ni ukuvuga Amasezerano y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, n’Amasezerano Mpuzamahanga Agenga Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu n’ubwa Politiki. Ayo masezerano hamwe n’Itegeko Nshinga ry’u Burusiya, biha umuntu uburenganzira bwo kujya mu idini ashaka no kuyoborwa n’umutimanama we, uburenganzira bwo kuvuga icyo atekereza, uburenganzira bwo guteranira hamwe n’abandi n’uburenganzira bwo kugira umuryango (wo mu rwego rw’amategeko) abarizwamo.
Hari Abahamya ba Yehova bane batanze ubuhamya bavuga ko amatorero yabo adakoresha ibitabo biri ku rutonde rw’ibyo icyo gihugu cyashyize ku rutonde rw’ibintu birimo ibitekerezo by’ubutagondwa, bityo Abahamya bakaba nta ho bahuriye n’ubutagondwa. Urukiko rwategetse ko uru rubanza rusubikwa, rukazakomeza ku itariki ya 19 Mata 2017, saa yine za mu gitondo.