Soma ibirimo

6 MATA 2017
U BURUSIYA

Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Burusiya ruzakomeza kumva urubanza rw’Abahamya ba Yehova ku itariki ya 7 Mata

Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Burusiya ruzakomeza kumva urubanza rw’Abahamya ba Yehova ku itariki ya 7 Mata

Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Burusiya rwatangiye kumva ikirego cya Minisiteri y’Ubutabera kivuga ko ari ngombwa gusesa imiryango ikoreshwa n’Abahamya ba Yehova mu rwego rw’amategeko kubera ko inkiko zo hasi zemeje ko ishyigikira ubutagondwa. Umucamanza yasabye uhagarariye Minisiteri y’Ubutabera kugaragaza ukuntu imiryango 8 ishinjwa ibikorwa by’ubutagondwa yatuma ibiro by’Abahamya ba Yehova n’indi miryango 395 ikoreshwa mu rwego rw’amategeko mu Burusiya iseswa. Nanone umucamanza yagize icyo abaza ku birebana n’ingaruka gusesa iyo miryango yose byagira ku Bahamya ba Yehova bose kandi abaza n’ukuntu Abahamya ba Yehova bahungabanya umutekano w’abaturage. Abavoka baduhagarariye babajije ibibazo bitandukanye ku birebana n’impamvu Minisiteri y’Ubutabera ishaka guhagarika idini ry’Abahamya ba Yehova no gusesa imiryango bakoresha mu rwego rw’amategeko.

Urwo rubanza ruzasubukurwa ku itariki ya 7 Mata 2017 saa yine za mu gitondo.