Soma ibirimo

7 Gicurasi 2018
U BURUSIYA

Urukiko rw’Umugi wa Saint Petersbourg rwanze ubujurire bw’Abahamya ba Yehova

Urukiko rw’Umugi wa Saint Petersbourg rwanze ubujurire bw’Abahamya ba Yehova

Ku itariki ya 3 Gicurasi 2018, Urukiko rw’Umugi wa Saint Petersbourg rwanze ubujurire bw’Abahamya ba Yehova ku birebana no gufatira ibiro bikuru byabo biri muri Solnechnoye. Ubu igihe icyo ari cyo cyose, leta ishobora gufatira inyubako z’ibyo biro bikuru.

Kwanga ubwo bujurire ni ugushyigikira umwanzuro Urukiko rw’Akarere ka Sestroretskiy ruherutse gufata wo gutesha agaciro amasezerano amaze imyaka 17, avuga ko inyubako z’ibyo biro bikuru biri muri Solnechnoye, zeguriwe umuryango wa Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania. Gutesha agaciro ayo masezerano byatumye urukiko rwemeza ko izo nyubako ari umutungo w’Ibiro Bikuru by’Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya. Ubwo rero, leta yahise ibona uburenganzira bwo gufatira uwo mutungo, kuko muri Mata 2017, Urukiko rw’Ikirenga rwahagaritse Ibiro bikuru by’Abahamya ba Yehova mu Burusiya. Uwo mwanzuro udashyize mu gaciro, ugamije guha leta uburenganzira bwo gufatira umutungo w’ibiro bikuru.

Umujyanama mukuru mu by’amategeko w’Abahamya ba Yehova witwa Philip Brumley, yagize ati: “Uyu mwanzuro unyuranyije n’ubutabera rwose. Inyubako z’ibiro bikuru zari zareguriwe Imana kandi zakoreshwaga mu gushyigikira umurimo Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya bakora mu mahoro. Mu by’ukuri, ibyo leta iri gukora ni ukwiba, kandi iki kibazo tuzakigeza mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.”