Soma ibirimo

14 UKWAKIRA 2016
U BURUSIYA

Urukiko rwo mu Burusiya rwanze ubujurire bw’Abahamya

Urukiko rwo mu Burusiya rwanze ubujurire bw’Abahamya

Ku itariki ya 12 Ukwakira 2016, Urukiko rw’Akarere ka Tverskoy ruri i Moscou rwavuze ko ubujurire bw’Abahamya ba Yehova nta shingiro bufite. Muri ubwo bujurire, Abahamya basabaga ko urwo rukiko rutaha agaciro ibaruwa y’Umushinjacyaha Mukuru yasabaga ko ibiro byabo bikuru biri hafi y’umugi wa St. Petersburg byafungwa. Iyo baruwa yanditswe ku itariki ya 2 Werurwe 2016, yavugaga ko imiryango imwe n’imwe yo mu rwego rw’amategeko bakoresha, yifatanya mu bikorwa by’ubutagondwa. Ubwo rero, kubera ko Ibiro by’Abahamya ba Yehova ari byo biyobora iyo miryango, yavugaga ko ari byo nyirabayazana. Icyo kirego baturega cyo kwifatanya mu bikorwa by’ubutagondwa gishingiye ku birego by’ibinyoma byahimbwe n’abayobozi bo mu duce iyo miryango ikoreramo. Umucamanza yanze ko Abahamya batanga ibimenyetso na za videwo bafashe bigaragaza ko hari abandi bantu bashyiraga mu mazu Abahamya ba Yehova basengeramo ibitabo leta ivuga ko birimo ibitekerezo by’ubutagondwa.

Abahamya bazajuririra uwo mwanzuro mu Rukiko rw’Umugi wa Moscou. Urwo rukiko niruvuga ko Abahamya ba Yehova batsinzwe, ibyo Umushinjacyaha Mukuru yavuze muri ya baruwa bizashyirwa mu bikorwa kandi bizaba bibangamiye umudendezo mu by’idini w’Abahamya ba Yehova mu gihugu cy’u Burusiya cyose. Uwo mwanzuro hamwe n’ibindi birego by’ibihimbano by’abo bayobozi baturega gukora ibikorwa by’ubutagondwa, bizatuma Umushinjacyaha Mukuru ashakisha uko urukiko rwamuha uburenganzira bwo gufunga Ibiro Bikuru by’Abahamya ba Yehova mu Burusiya.