Soma ibirimo

17 GASHYANTARE 2017
U BURUSIYA

Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya rwasheshe undi muryango uhagarariye Abahamya

Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya rwasheshe undi muryango uhagarariye Abahamya

Ku itariki ya 9 Gashyantare 2017 Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya rwafashe umwanzuro wo gusesa umuryango uhagarariye Abahamya ba Yehova mu rwego rw’amategeko, mu mugi wa Birobidzhan. Urwo rukiko rwashimangiye umwanzuro wafashwe n’urukiko rw’ibanze wavugaga ko uwo muryango ukora ibikorwa by’ubutagondwa kandi ko ibikorwa byawo bihagarikwa.

Uwo mwanzuro ushingiye ku bimenyetso by’ibihimbano. Muri Gashyantare 2015 no muri Mutarama 2016, ni bwo abaporisi baje bashyira ibitabo bitemewe mu nzu Abahamya ba Yehova bari barakodesheje ngo ijye iberamo amateraniro. Nyuma yaho abaporisi baje kuvuga ko bavumbuye ibyo bitabo muri iyo nzu, kandi ari bo babishyizemo. Urugero nko muri Mutarama, abaporisi bipfutse mu maso barogoye amateraniro, maze bashyira ibitabo nk’ibyo munsi y’intebe ku mugaragaro.

Uwo muryango wo mu mugi wa Birobidzhan, ni wo wa mbere usheshwe kuva urukiko rwo mu mugi wa Moscou rwemeza ko ibiro by’Abahamya bifungwa nk’uko Umushinjacyaha Mukuru yabisabye.