Soma ibirimo

17 MATA 2018
U BURUSIYA

Urukiko ruzumva ubujurire bw’Abahamya ku birebana n’umwanzuro wafashwe wo gufatira ibiro bikuru byabo biri mu Burusiya

Urukiko ruzumva ubujurire bw’Abahamya ku birebana n’umwanzuro wafashwe wo gufatira ibiro bikuru byabo biri mu Burusiya

Ku itariki ya 3 Gicurasi 2018, Urukiko rw’Umugi wa Saint-Pétersbourg ruzumva ubujurire rw’Abahamya ba Yehova ku birebana n’umwanzuro wafashwe wo gufatira ibiro bikuru byabo biri mu Burusiya. Urukiko nirutemera ubujurire bwabo, ayo mazu y’ibiro bikuru byabo azahita afatirwa na leta.

Mbere yaho, Urukiko rw’Umugi wa Sestroretskiy rwanze kwemera ibimenyetso Abahamya batanze bigaragaza ko ibyo biro bikuru ari umutungo w’umuryango wa Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania, ukaba ari umuryango udaharanira inyungu ukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uwo muryango umaze imyaka irenga 17 wishyura imisoro y’amazu y’ibyo biro bikuru. Nyamara, ku itariki ya 7 Ukuboza 2017, urukiko rw’akarere rwatangaje ko ayo mazu atari ay’uwo muryango. Urukiko nirutemera ubujurire bw’Abahamya, nta handi hantu bashobora kujuririra mu Burusiya. Ubwo bazahita bashyikiriza icyo kirego Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.

Urwo rubanza ruzaba ku itariki ya 3 Gicurasi 2018 saa 11:30 z’amanywa mu Rukiko rw’Umugi wa Saint-Pétersbourg mu Burusiya.