Soma ibirimo

8 KAMENA 2017
U BURUSIYA

Perezida Poutine yahaye Abahamya ba Yehova igihembo gihabwa ababyeyi beza

Perezida Poutine yahaye Abahamya ba Yehova igihembo gihabwa ababyeyi beza

NEW YORK—Mu muhango wabereye mu mugi wa Moscou mu biro by’umukuru w’igihugu, ku itariki ya 31 Gicurasi, Perezida w’u Burusiya Vladimir Poutine yahaye umugabo n’umugore bitwa Valeriy na Tatiana Novik bo muri leta ya Karelia, bafite abana umunani, igihembo gihabwa ababyeyi beza.

Uwo muhango wabereye mu mugi wa Moscou mu biro by’umukuru w’igihugu ku munsi wabanjirije umunsi mpuzamahanga w’abana.

Icyo gihembo cyashyizweho n’iteka rya perezida muri Gicurasi 2008. Igihugu cy’u Burusiya giha icyo gihembo ababyeyi bareze byibura abana barindwi bakabitaho mu buryo bwihariye, bakabigisha, bakita ku byiyumvo byabo kandi bakabatoza imico myiza. Imiryango yahawe icyo gihembo ibonwa ko ari intangarugero kandi ko ituma n’indi miryango imera neza.

Perezida Poutine aha Valeriy Novik, ufite abana umunani, igihembo cy’uko ari umubyeyi mwiza

David A. Semonian, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova ukorera ku kicaro gikuru yaravuze ati: “iki gihembo kigaragaza ko inyigisho zishingiye kuri Bibiliya Abahamya ba Yehova batanga zifasha ababyeyi n’abana kuba abaturage beza, haba mu Burusiya no ku isi hose. Twiringiye ko n’igihe Urukiko rw’Ikirenga ruzaba rugiye kongera gusuzuma umwanzuro rwafashe wo guca Abahamya ba Yehova mu Burusiya, ku itariki ya 17 Nyakanga 2017, ruzatekereza no kuri iki gihembo Perezida Poutine yatanze.”

Ushinzwe amakuru:

David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru,+1-845-524-3000