Soma ibirimo

2 KAMENA 2014
U BURUSIYA

Urubanza rw’Abahamya bo mu ntara ya Taganrog mu Burusiya rurakomeje

Urubanza rw’Abahamya bo mu ntara ya Taganrog mu Burusiya rurakomeje

Muri Gicurasi 2014, urukiko rwo mu mugi wa Taganrog rwakomeje kuburanisha Abahamya ba Yehova 16. Ni ubwa mbere abaturage b’u Burusiya basabwe kureka ukwizera kwabo, bitaba ibyo bagakurikiranwa mu nkiko. Umwe mu baregwa yaravuze ati “bifuza ko mba nk’abandi bose, ntibashaka ko mba umuntu utandukanye n’abandi. Ntibashaka ko mbwira abandi ibikubiye muri Bibiliya. Ibizakurikiraho nanjye simbizi.”

Abategetsi b’u Burusiya bakoresha mu buryo butari bwo itegeko rikumira ibikorwa by’iterabwoba, kugira ngo babangamire ibikorwa byo mu rwego rw’idini by’Abahamya ba Yehova; ibyo byarushijeho gukaza umurego mu mwaka wa 2009. Victor Zhenkov, wunganira Abahamya mu mategeko, yaravuze ati “nagiye nitegereza ibyo Abahamya ba Yehova bashinjwa muri iyi myaka ishize, nsanga inzego z’ubutegetsi zaratangije urugamba rwo kwibasira Abahamya ba Yehova.” Abategetsi bo mu mugi wa Taganrog barushijeho kugirira nabi Abahamya ba Yehova, bakabafata nk’aho idini ryabo ritemewe muri uwo mugi. Igitangaje ni uko Abahamya ba Yehova bahawe ubuzima gatozi n’igihugu cy’u Burusiya mu mwaka wa 1992. Ibyo abo bategetsi bashaka birigaragaza. Undi Muhamya uregwa yagize ati “igihe nari mu biro by’ushinzwe iperereza, yaranyeruriye arambwira ati ‘nushyira umukono kuri uru rupapuro ruvuga ko utakiri Umuhamya wa Yehova, tuzaguhanaguraho ibyaha byose uregwa hanyuma tukurekure wigire aho ushaka.’”

Umwanzuro urukiko ruzafata ushobora kuzatuma abo Bahamya 16 bacibwa amande, bagategekwa gukora imirimo y’agahato cyangwa bagafungwa. Nibahamwa n’icyaha, bizatuma abantu bo hirya no hino mu Burusiya bavutswa umudendezo mu by’idini. Nanone, bizaba ari nko guha gasopo Abahamya ba Yehova bose bo mu Burusiya, ku buryo ikintu cyose bakora cyo mu rwego rw’idini gishobora kubaviramo gukurikiranwa mu nkiko. Alyona Borodina, undi mwavoka w’abo Bahamya, yaravuze ati “abategetsi bakomeje kubangamira Abahamya. Ibitabo byabo byashyizwe ku rutonde rw’ibitabo birimo ibitekerezo by’ubutagondwa. Iyo urukiko rufashe umwanzuro w’uko igitabo kirimo ibitekerezo by’ubutagondwa, rutegeka ko icyo gitabo gicibwa. Hari umwanditsi wagize ati ‘iyo abantu batangiye gutwika ibitabo, amaherezo baba bazakurikizaho abantu.’ Umudendezo mu by’idini urabangamiwe cyane.”

Biteganyijwe ko umucamanza asoma imyanzuro ya nyuma y’urukiko muri uku kwezi kwa Kamena 2014. Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi hamwe n’abandi bantu baharanira umudendezo mu by’idini, bahangayikishijwe n’uko bizagenda.