Soma ibirimo

22 Mata 2014
U BURUSIYA

Abaturage b’u Burusiya mu nkiko bazira ukwizera kwabo

Abaturage b’u Burusiya mu nkiko bazira ukwizera kwabo

Abahamya ba Yehova * 16 bo mu mugi wa Taganrog mu Burusiya bashinjwe ibyaha bitewe gusa n’uko bateranira hamwe mu mutuzo kandi bagakora na gahunda zabo zijyanye no gusenga. * Ni ubwa mbere habaye urubanza nk’urwo. Nibaramuka bahamwe n’ibyaha, bazacibwa amande agera ku mafaranga 300.000 akoreshwa mu Burusiya (6.650.000 rwf) cyangwa bagafungwa imyaka igera ku munani. Abo Bahamya uko ari 16 bategetswe kutava mu mugi wa Taganrog kugeza igihe urukiko ruzafatira umwanzuro.

Ibikorwa byo gukandamiza Abahamya ba Yehova mu mugi wa Taganrog byatangiye muri Kamena 2008 igihe umushinjacyaha w’akarere ka Rostov yatangaga ikirego asaba gusesa no guca umuryango wo mu rwego rw’idini w’Abahamya ba Yehova mu mugi wa Taganrog. Nanone yareze Abahamya ba Yehova avuga ko ibitabo byabo bikoresha imvugo yumvikanamo ubutagondwa. Urukiko rwemeye ubusabe bw’uwo mushinjacyaha, maze ku itariki ya 8 Ukuboza 2009 Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya rufata umwanzuro kuri urwo rubanza.

Urukiko rw’Ikirenga rumaze gufata uwo mwanzuro, abategetsi bafunze Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova (inzu basengeramo) yo mu mugi wa Taganrog, bituma Abahamya batangira kujya bateranira mu ngo zabo. Nanone urukiko rwasabye abategetsi kongera ibitabo 34 by’Abahamya ba Yehova ku rutonde rw’ibitabo birimo ibitekerezo by’ubutagondwa byaciwe mu Burusiya. Abahamya ba Yehova ntibanyuzwe n’iyo myanzuro y’urukiko kandi bajuririye mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.

Abategetsi b’umugi wa Taganrog buririye kuri iyo myanzuro baboneraho uburyo bwo kuburabuza Abahamya no kubatera ubwoba. Mu mwaka wa 2011, abashinzwe umutekano binjiye mu ngo 19 z’Abahamya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, babyutsa abagize imiryango, hakubiyemo abana n’abageze mu za bukuru, bamara amasaha ari hagati ya 8 na 11 basaka ibitabo bavugaga ko birimo ibitekerezo by’ubutagondwa. Abashinzwe umutekano bafatiriye ibitabo byose by’idini kandi batwara n’ibintu by’abo Bahamya. Abategetsi bafataga rwihishwa videwo z’amateraniro n’abantu bose babaga bayarimo kugira ngo bazabone uko babagerekaho ibyaha. Ibyabereye i Taganrog byabaye imbarutso y’ibikorwa bishyigikiwe na leta byo kuburabuza Abahamya ba Yehova no kubatoteza mu gihugu cyose cy’u Burusiya. *

Abahamya ba Yehova ni idini ryemewe ku rwego mpuzamahanga. Itegekonshinga u Burusiya bugenderaho n’Amasezerano y’Ibihugu by’i Burayi Arengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu byemera ko umuntu akwiriye kugira umudendezo mu by’idini. Inkiko nkuru zo hirya no hino ku isi zahaye Abahamya ba Yehova ubwo burenganzira. Icyakora abategetsi bo mu mugi wa Taganrog, bumva ko Abahamya badakwiriye guhabwa ubwo burenganzira.

Urwo rubanza ruracyakomeje kandi byitezwe ko muri Gicurasi nirumara kumva impande zombi ari bwo ruzafata umwanzuro. Urukiko niruhamya icyaha abo Bahamya 16, bizatuma abandi Bahamya ba Yehova 800 bo mu mugi wa Taganrog na bo bavutswa umudendezo mu by’idini. Uwo mwanzuro ushobora no kuzashingirwaho mu guca izindi manza ziregwamo Abahamya bo mu Burusiya zitaraburanishwa.

Grigory Martynov, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova mu Burusiya, yagize ati “ibi bikorwa byo kutubuza umudendezo mu by’idini nta shingiro bifite. Abahamya ba Yehova ntibabangamira ubusugire bw’igihugu cy’u Burusiya cyangwa ngo bahungabanye umutekano wacyo. Ibyo bikorwa byo kutuburabuza n’ibikorwa by’ivangura dukorerwa biterwa gusa n’uko turi Abahamya ba Yehova.”

^ par. 2 Abahamya 10 muri 16 ni bo bagaragajwe ku ifoto.

^ par. 2 Mu mwaka wa 2012 abategetsi bo mu Burusiya bashinje ibyaha abo Bahamya 16 bitwaje ingingo ya 282.2(1) na (2) yo mu mategeko ahana y’u Burusiya; ibyo byaha bishobora guhanishwa igifungo cy’imyaka itatu. Abasaza b’amatorero y’Abahamya ba Yehova bane na bo bahamijwe ibyaha bishingiye ku ngingo ya 150(4) mu mategeko ahana; ibyo byaha bihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 na 8.

^ par. 5 Kuva umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya wafatwa ku itariki ya 8 Ukuboza 2009, abashinzwe umutekano bafunze Abahamya basaga 1.600, baca ibitabo 70 byo mu rwego rw’idini babirega ubutagondwa, bavogera kandi basaka ingo 171 z’Abahamya n’aho bateranira kandi basesa amateraniro yabo incuro zigera kuri 69.