Soma ibirimo

15 NZERI 2015
U BURUSIYA

Umwanzuro w’urubanza rwasubiwemo rw’Abahamya ba Yehova 16 b’i Taganrog warasubitswe

Umwanzuro w’urubanza rwasubiwemo rw’Abahamya ba Yehova 16 b’i Taganrog warasubitswe

Urubanza rw’Abahamya ba Yehova 16 b’i Taganrog mu Burusiya rwongeye gusubirwamo, none ubu rumaze amezi icyenda ruburanishwa. Urukiko rumaze guterana incuro zisaga 20 rwumva ababuranyi, kandi rurateganya gukomeza kubikora kugeza mu kwezi k’Ukwakira. Abahamya nibahamwa n’icyaha bazafungwa kandi bacibwe amande bazira guteranira hamwe, gusoma Bibiliya no kwifatanya na bagenzi babo bahuje ukwizera.

Gutinza urubanza bibangamira abaregwa

Kuva urwo rubanza rwasubirwamo guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka, abaregwa bamaze iminsi 50 basiragira mu nkiko. Uhereye igihe urubanza rwa mbere rwatangiriye, abaregwa bamaze imyaka ibiri yose bitaba urukiko. Ibyo bituma uru ruba urubanza rwa mbere Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya bamaze igihe kirekire baburana.

Icyo gihe cyose uru rubanza rumaze ruburanishwa cyabereye umuzigo abaregwa. Umwe muri bo witwa Kirill Kravchenko yaravuze ati “ntidukora, ntitubona umwanya uhagije wo kwita ku miryango yacu cyangwa ngo turuhuke.” Bamwe mu baregwa birukanywe ku kazi cyangwa bahatirwa kukavaho kubera igihe bamaraga bitaba urukiko, cyangwa bitewe n’uko baharabikwaga bazira ko ari Abahamya ba Yehova. Ubu hashize imyaka ibiri urukiko rubabujije kuva mu mugi wa Taganrog batabiherewe uburenganzira.

Nanone gutinza uru rubanza bituma abaregwa barushaho guhangayika. Tatyana Kravchenko yaravuze ati “ubuzima bwanjye bwarahazahariye. Sinshobora gusinzira, hari n’igihe nkanguka mu gicuku. Buri gihe mba ntekereza iby’urwo rubanza bikantera guhangayika.” Nikolay Trotsyuk na we uregwa muri urwo rubanza, yajyanywe mu bitaro kenshi amerewe nabi bitewe no gutekereza cyane iby’urwo rubanza.

Ibintu byatumye urwo rubanza rw’i Taganrog rwongera gusubirwamo

Mu mwaka wa 2011, abapolisi bakoze iperereza mu ibanga baneka Abahamya ba Yehova b’i Taganrog. Mu mwaka wa 2012, Abahamya ba Yehova 16 bahamijwe icyaha maze batangira kuburanishwa muri Gicurasi 2013. Hashize amezi 15 urwo rubanza rucibwa, Urukiko rw’Umugi wa Taganrog rwahamije 7 muri bo icyaha cyo kwifatanya mu bikorwa by’ubutagondwa. Umucamanza yaciye abo Bahamya 7 amande ahanitse, bane muri bo abakatira gufungwa igihe kirekire. Ariko yahise yisubiraho abasonera ayo mande kandi abakuriraho n’icyo gifungo. Uwo mucamanza yagize abandi Bahamya icyenda abere, ashingiye ku mategeko agenga imiburanishirize y’imanza. Icyakora ntiyabahanaguyeho icyaha cyo kwifatanya mu bikorwa by’ubutagondwa.

Abo Bahamya bose uko ari 16 bajuririye Urukiko rw’Akarere ka Rostov basaba ko bahanagurwaho burundu ibyaha byose baregwa. Icyo gihe umushinjacyaha na we yajuriye avuga ko ibihano bahawe bitaremereye.

Ku itariki ya 12 Ukuboza 2014, Urukiko rw’Akarere ka Rostov rwasuzumye ubwo bujurire maze rusesa umwanzuro wari wafashwe n’Urukiko rw’Umugi wa Taganrog. Aho kugira ngo Urukiko rw’Akarere ka Rostov rugire abo Bahamya abere, rwakiriye ubujurire bwa wa mushinjacyaha maze rusubiza urwo rubanza mu Rukiko rw’Umugi wa Taganrog kugira ngo rusubirwemo, ariko noneho rucibwe n’undi mucamanza. Urwo rubanza rwongeye gusubirwamo ku itariki ya 22 Mutarama 2015, kandi Abahamya bari biteze ko rwari gucibwa muri Kamena 2015. Muri iki gihe, umucamanza yavuze ko azakomeza kumva ababuranyi kugeza mu kwezi k’Ukwakira. Ibyo bisobanura ko urwo rubanza rushobora kuzacibwa mu mpera z’umwaka wa 2015.

Ese itegeko rikumira ubutagondwa rikwiriye kubangamira abasenga mu mahoro?

Itegeko ry’u Burusiya Rikumira Ibikorwa by’Ubutagondwa ryashyizweho rigamije kurwanya ibikorwa by’iterabwoba. Icyakora hari abayobozi bo mu Burusiya barikoresha nabi kugira ngo babangamire abantu basenga mu mahoro kandi bubahiriza amategeko. Abayobozi bo hirya no hino mu gihugu bagiye basesa amateraniro y’Abahamya, bagasaka ingo zabo, bagafatira ibitabo byabo kandi bakabibuzanya mu gihugu, bitwaje itegeko rikumira ubutagondwa. Abayobozi bo mu mugi wa Taganrog bakoreshe nabi iryo tegeko basesa umuryango wo mu rwego rw’amategeko Abahamya bakoresha kandi bafatira Inzu y’Ubwami yabo. Vuba aha, abayobozi b’umugi wa Samara n’uwa Abinsk bageze ikirenge mu cyabo maze basesa imiryango yo mu rwego rw’Amategeko Abahamya bakoresha muri iyo migi kandi bafatira ibintu by’iyo miryango.

Ibyo byemezo bikaze Abayobozi b’u Burusiya bafashe byatumye Abahamya ba Yehova bashyikiriza ibirego 28 Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, basaba kurenganurwa. Muri iki gihe, urwo rukiko rusuzumira hamwe ibirego 22 muri ibyo, kuko bifitanye isano no kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Umwavoka w’Abahamya avuga ko urwo rukiko rushobora kuzaca izo manza mu mpera z’uyu mwaka wa 2015.

Kutoroherana mu by’idini bishobora gukaza umurego

Muri iki gihe, u Burusiya bugeze aho bugomba kwemeza niba bugomba kubahiriza uburenganzira bw’amadini cyangwa kutabwubahiriza. Abahamya bo mu Burusiya babona ko abo mugi wa Taganrog baramutse bahamijwe icyaha, byatuma bagenzi babo b’i Samara, Abinsk no mu tundi duce na bo bakurikiranwa mu nkiko. Abahamya biringiye ko leta y’u Burusiya izareka kubatoteza kandi ikubahiriza uburenganzira buri muturage wese afite bwo kujya mu idini ashaka.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. 9 Kamena 2008

    Ibiro by’Umushinjacyaha w’Akarere ka Rostov byareze Abahamya ba Yehova b’i Taganrog bibashinja ibikorwa b’ubutagondwa.

  2. 11 Nzeri 2009

    Urukiko rw’Akarere ka Rostov rwatangaje ko ibitabo 34 by’Abahamya ba Yehova birimo ibitekerezo by’ubutagondwa kandi rusesa umuryango wo mu rwego rw’amategeko Abahamya ba Yehova b’i Taganrog bakoresha.

  3. 8 Ukuboza 2009

    Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya rwashyigikiye umwanzuro w’Urukiko rw’Akarere ka Rostov wo muri Nzeri 2009.

  4. 1 Werurwe 2010

    Minisiteri y’Ubutabera yashyize ibitabo 34 by’Abahamya ba Yehova ku rutonde rw’ibitabo birimo ibitekerezo by’ubutagondwa. Urukiko rw’Akarere ka Rostov ni rwo rwari rwarabanje gushyira ibyo bitabo kuri urwo rutonde. Abayobozi bafatiriye Inzu y’Ubwami y’Abahamya yo mu mugi wa Taganrog.

  5. 1 Kamena 2010

    Abahamya ba Yehova b’i Taganrog bashyikirije ikirego Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, aho umuryango wo mu rwego rw’amategeko w’Abahamya b’i Taganrog n’abandi bantu baregaga u Burusiya.

  6. 30 Mata 2011

    Inzego z’ubutasi zatangiye gufata videwo Abahamya ba Yehova bari mu materaniro kandi zikabikora mu ibanga.

  7. 6 Nyakanga 2011

    Abayobozi bashyize umuryango wo mu rwego rw’amategeko w’Abahamya ba Yehova b’i Taganrog ku rutonde rw’imiryango y’intagondwa.

  8. Kanama 2011

    Abayobozi batangije urubanza baregamo Abahamya b’i Taganrog kandi basaka amazu 19 y’Abahamya.

  9. 31 Gicurasi 2012

    Ni bwo bwa mbere abashinzwe iperereza bashinje Abahamya ba Yehova b’i Taganrog icyaha cy’uko bakora umurimo wo kubwiriza.

  10. Gicurasi 2013

    Mu Rukiko rw’Umugi wa Taganrog hatangijwe urubanza rw’Abahamya 16 bashinjwaga icyaha cy’ubutagondwa.

  11. 29-30 Nyakanga 2014

    Urukiko rw’Umugi wa Taganrog rwahamije icyaha cy’ubutagondwa Abahamya barindwi mu baregwaga. Nyuma yaho, Abahamya bose baregwaga uko ari 16 hamwe n’umushinjacyaha barajuriye.

  12. 12 Ukuboza 2014

    Urukiko rw’Akarere ka Rostov rwakiriye ubujurire maze rutegeka ko urubanza rusubizwa mu rukiko rwaciriwemo, ariko noneho rukaburanishwa n’undi mucamanza.

  13. 22 Mutarama 2015

    Urukiko rw’Umugi wa Taganrog rwongeye gusubira mu rubanza rw’Abahamya 16.

^ par. 44 “Umwanzuro wafashwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’Inama Nkuru y’Ibihugu by’i Burayi mu wa 1896 (2012) wari ufite umutwe uvuga ngo “U Burusiya bukwiriye kubahiriza inshingano zabwo n’ibyo bwiyemeje,” paragarafu ya 25.31.

^ par. 45 “Amagambo asoza raporo ya karindwi isohoka buri gihe ya leta y’u Burusiya,” Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu, paragarafu ya 20.