Soma ibirimo

4 NYAKANGA 2014
U BURUSIYA

Urubanza rw’Abahamya ba Yehova i Taganrog

Urubanza rw’Abahamya ba Yehova i Taganrog

Taganrog, mu Burusiya: Urubanza rw’Abahamya ba Yehova 16 rumaze amezi 14 ruburanishwa, rurakomeje muri uku kwezi kwa Nyakanga 2014. Mu manza zabanjirije uruheruka, urukiko rwasuzumye imibumbe isaga 60 irimo ibyo bita ibimenyetso, ibyinshi muri byo bikaba ari amajwi n’amashusho byafashwe igihe Abahamya bari bateraniye hamwe, basenga cyangwa basoma Bibiliya, kandi ibyo ari ibintu bisanzwe bikorwa hirya no hino ku isi mu materaniro y’Abahamya ba Yehova.

Umudendezo w’abo Bahamya ndetse n’uw’abandi 800 b’i Taganrog urabangamiwe. Abo Bahamya bose uko ari 16 bemeje ko batazigera bihakana ukwizera kwabo, kandi bavuga ko bazakomeza gukorera Imana ari Abahamya ba Yehova kabone n’iyo bafatirwa ibyemezo bikaze.

Iyi vedewo igaragaramo bamwe mu baregwa hamwe n’ababunganira mu mategeko, muri urwo rugamba rwo guharanira uburenganzira abaregwa bafite bwo gukorera Imana, nubwo bakomeje kuregwa ibirego bidafite ishingiro.