Soma ibirimo

31 NYAKANGA 2014
U BURUSIYA

Urukiko rwa Taganrog rwahamije Abahamya ba Yehova icyaha rubaziza ukwizera kwabo

Urukiko rwa Taganrog rwahamije Abahamya ba Yehova icyaha rubaziza ukwizera kwabo

Ku itariki ya 30 Nyakanga 2014, urukiko rw’umugi wa Taganrog rwahamije icyaha Abahamya 7 muri 16 baregwaga kandi rurabakatira bitewe n’uko bategura amateraniro yo mu rwego rw’idini kandi bakayifatanyamo. Bahamijwe icyaha cyo kwifatanya mu bikorwa by’idini Abahamya ba Yehova basanzwe bakora hirya no hino ku isi. Imyanzuro y’urwo rukiko iteje akaga kuko abategetsi bayiheraho bakambura Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya bose uburenganzira bafite bwo kuba mu idini bashaka.

Umucamanza yagombaga gutangaza umwanzuro w’urukiko ku itariki ya 28 Nyakanga 2014, ariko abyimurira ku munsi ukurikiraho. Ku itariki ya 29 Nyakanga uwo mucamanza yasomye umwanzuro w’urukiko wari ku mapaji 100 bumwiriraho, akomeza mu gitondo cyo ku itariki ya 30 Nyakanga. Yakatiye abasaza b’itorero bane igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’imyaka itanu n’igice kandi abaca amande agera hafi kuri 2.000.000 z’amafaranga y’u Rwanda. Nanone hari abandi Bahamya batatu yaciye amande, buri wese amuca amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 960.000 na 1.800.000. Kubera ko igihe ntarengwa cyo gukora iperereza no guca urubanza cyari cyararenze, uwo mucamanza yabasoneye amande yose baciwe kandi abakuriraho igihano cyo gufungwa. Abandi Bahamya icyenda basigaye bagizwe abere.

Umucamanza yafashe uwo mwanzuro ashingiye ku rubanza rwo muri Nzeri 2009 rwaciwe n’Urukiko rw’Akarere ka Rostov rwo gusesa umuryango wo mu rwego rw’amategeko ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova wo muri Taganrog. Nubwo uwo mwanzuro wo muri 2009 warebaga gusa umuryango wo mu rwego rw’amategeko, umucamanza yavuze ko ibikorwa byose by’Abahamya ba Yehova bibuzanyijwe mu mugi wa Taganrog no mu turere tuwukikije.

Muri urwo rubanza rwamaze amezi 15, abaregwaga bose bemeje ko batari kureka ukwizera kwabo kandi ko bari gukomeza kuba Abahamya ba Yehova no gukora ibikorwa byabo byo mu rwego rw’idini. Kuba abahamijwe icyaha bariyemeje gukomeza gukora ibikorwa byo mu rwego rw’idini, bisobanura ko bashobora gufungwa bazira insubiracyaha.

Umwe mu bavoka bari muri urwo rubanza witwa Victor Zhenkov yagize ati “mpangayikishijwe n’ingaruka uyu mwanzuro ushobora kugira ku Bahamya ba Yehova bo mu Burusiya. Abapolisi n’abacamanza bo mu mugi wa Taganrog no mu Burusiya hose bashobora guhera kuri uwo mwanzuro bagakwirakwiza poropagande yo kubuza amahwemo Abahamya ba Yehova no kubatoteza, bakabangisha ko babafunga babaziza gusa ko bakora ibikorwa byabo byo mu rwego rw’idini.”

Abahamya bo mu mugi wa Taganrog bajuririye Urukiko rw’Akarere rw’i Rostov.