1 GICURASI 2018
U BURUSIYA
Abahamya bajuririye umwanzuro wo gufatira amazu yabo
Ku wa kane tariki ya 3 Gicurasi 2018 saa tanu n’igice z’amanywa, Urukiko rw’umugi wa Saint Petersbourg ruzaburanisha urubanza rw’ubujurire bw’Abahamya, aho bajuririye umwanzuro wafashwe mu kwezi k’Ukuboza 2017. Uwo mwanzuro wahaga uburenganzira abayobozi b’u Burusiya bwo gufatira amazu yahoze ari ay’ibiro by’Abahamya. Ubwo bujurire buramutse bwanzwe, leta y’u Burusiya yahita ifatira ayo mazu agera kuri 14.