Soma ibirimo

3 WERURWE 2014
U BURUSIYA

Urukiko rw’Ubujurire rwo mu Burusiya rwanze guca urubuga rwa JW.ORG

Urukiko rw’Ubujurire rwo mu Burusiya rwanze guca urubuga rwa JW.ORG

Ku itariki ya 22 Mutarama 2014, abacamanza batatu bagize Urukiko rw’Akarere ka Tver basheshe umwanzuro w’urukiko rw’ibanze wasabaga ko urubuga rwemewe rw’Abahamya ba Yehova rwa jw.org rucibwa. * Mu buryo bunyuranye n’indi myanzuro yagiye ifatwa n’inkiko zo mu Burusiya mu myaka ishize, urwo rukiko rw’akarere rwakurikije amategeko, rutera utwatsi ibirego by’umushinjacyaha washakaga ko urubuga rw’Abahamya rucibwa.

Ibikorwa leta yashyigikiraga byo kuburabuza Abahamya ba Yehova bo mu Rusiya no kubatoteza byarushijeho kuba bibi ku itariki ya 7 Kanama 2013, igihe urukiko rw’ibanze rwa Tver (ruri ku birometero 160 mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umugi wa Moscou) rwafataga umwanzuro wo guca urubuga rwa jw.org, mu rubanza rwamaze iminota itarenze 25. Abahagarariye Abahamya ba Yehova ntibamenyeshejwe iby’urwo rubanza ngo bitabe kandi nta n’uburyo bahawe bwo kuvuguruza ibirego by’umushinjacyaha wo muri ako karere cyangwa ngo babimenyeshwe baze kuburana. Abahamya ba Yehova bamenye iby’uwo mwanzuro wo guca urwo rubuga binyuze mu itangazamakuru, habura amasaha make ngo itariki ya 12 Nzeri 2013 igere kandi ari wo wari umunsi wa nyuma wo kujurira. Ako kanya bahise bajuririra Urukiko rw’Akarere ka Tver.

Igihe urwo Rukiko rw’Akarere rwumvaga ubujurire ku itariki ya 22 Mutarama 2014, rwasanze uburenganzira bwa nyir’urwo rubuga, ni ukuvuga Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc., bwararengerewe, nuko rutegeka ko urubanza rusubirwamo hakumvwa impande zombi. Umushinjacyaha, ashyigikiwe n’abahagarariye Minisiteri y’Ubutabera n’iy’Ubutegetsi bw’Igihugu, yasabye urukiko kwemeza ko urubuga rwacu ari “urubuga ruriho ibitekerezo by’ubutagondwa” kandi asaba ko rucibwa mu Burusiya hose. Urwo rukiko rushingiye ku bubasha ruhabwa n’amategeko, rwateye utwatsi uwo mushinjacyaha.

Igihe ibitotezo byadukaga mu gihugu hose, itegeko ry’ubutagondwa ryagizwe urwitwazo kugira ngo bahagarike umurimo w’Abahamya ba Yehova. Kuva mu mwaka wa 2009, abategetsi b’u Burusiya buririye ku mvugo idasobanutse yo mu itegeko rirwanya ubutagondwa icyo gihugu kigenderaho batangira gutoteza Abahamya ba Yehova. Byatangiye ari ibibazo bibera mu duce tumwe na tumwe biza gukwira igihugu cyose. Abo bategetsi bagoretse iryo tegeko rihana ubutagondwa kugira bisobanure ku bikorwa bakoze byo

  • gufunga Abahamya ba Yehova basaga 1.600;

  • guca ibitabo byabo by’amoko 70;

  • gusaka ingo n’aho basengera hagera ku 171;

  • gusesa amateraniro cyangwa kubangamira abateranye, incuro 69.

Muri rwa rubanza rw’i Tver, umushinjacyaha yashakaga ko urubuga rwa jw.org rucibwa avuga ko ibitabo bitandatu biboneka kuri urwo rubuga birimo ibitekerezo by’“ubutagondwa.” Urukiko rw’ibanze rwa Tsentralniy mu karere ka Tver rujya gufata umwanzuro wo ku itariki ya 7 Kanama 2013 wo guca urubuga rwa jw.org no kurushyira ku rutonde rw’izindi mbuga n’ibitabo bivugwaho ko birimo ibitekerezo by’ubutagondwa, rwari rwashingiye ku itegeko rihana ubutagondwa.

Biragaragara ko uwo mwanzuro udahuje n’amategeko kuko urwo rukiko rutagaragaje ubundi buryo icyo kibazo cyakemukamo, urugero nko gukura kuri urwo rubuga ibitabo bavuga ko birimo ibitekerezo by’“ubutagondwa.” Urukiko rw’Akarere rumaze kumva ko ba nyir’urwo rubuga bamaze gukura ku rubuga rwa jw.org ibitabo byose biregwa “ubutagondwa” ku buryo abaturage bo mu Burusiya batabibona, rwasanze nta tegeko baheraho baca urwo rubuga. Uwo ni wo mwanzuro wa nyuma, nubwo umushinjacyaha afite amezi atandatu yo kujuririra uwo mwanzuro mu rukiko rusesa imanza. Icyakora urwo rukiko ntirutegetswe kwakira icyo kirego bitewe n’uko amategeko atabiteganya.

Ese umwanzuro wafashwe n’Urukiko rw’Akarere ka Tver waba utanga icyizere cy’uko ibintu bigiye guhinduka?

Icyakora hari byinshi bitarakemuka. Igenzura ryakozwe n’Urukiko rw’Akarere ka Tver hamwe n’umwanzuro rwafashe bihabanye cyane n’ibyemezo bikaze izindi nkiko zifatira Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya. Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwagiye rwamagana u Burusiya bitewe no kuvutsa Abahamya ba Yehova uburenganzira bafite mu by’idini. Aho kugira ngo u Burusiya bukurikize ibyemezo byafashwe n’urwo rukiko, bwakomeje kubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Abahamya ba Yehova ubu bagejeje ibirego 23 mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzra bw’Ikiremwamuntu, bajuririra imyanzuro yafashwe n’u Burusiya. Ibyo babikoze mu rwego rwo guharanira uburenganzira bafite mu by’idini.

Ese umwanzuro wafashwe n’Urukiko rw’Akarere ka Tver waba utanga icyizere cy’uko ibintu bigiye guhinduka? Abahamya ba Yehova bategereje kureba niba u Burusiya buzakurikiza imyanzuro y’urwo rukiko no kureba uko Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ruzaca imanza barushyikirije.

^ par. 2 Iyo urukiko ruca urwo rubuga ibigo bishinzwe gutanga itumanaho rya interineti byo mu Burusiya byari gutuma abantu batagera kuri urwo rubuga. Nanone byari guha abategetsi ububasha bwo gukurikirana umuntu uwo ari we wese uteza imbere urwo rubuga bakamuhana bakurikije amategeko mpanabyaha.