Soma ibirimo

14 NYAKANGA 2016
U BURUSIYA

Urukiko ruzumva ubujurire ku ifungwa ry’ibiro by’Abahamya mu Burusiya

Urukiko ruzumva ubujurire ku ifungwa ry’ibiro by’Abahamya mu Burusiya

Urukiko rw’Akarere rw’i Moscou rwemeye ubujurire bw’Abahamya ba Yehova, aho bajuriye basaba ko urwo rukiko rwatesha agaciro ibikubiye mu ibaruwa y’Umushinjacyaha Mukuru yavugaga ibyo gufunga ibiro by’Abahamya ku rwego rw’igihugu. Biteganyijwe ko ku itariki ya 18 Nyakanga urwo rukiko ruzumva ubwo bujurire, rukagaragaza niba ibikubiye muri iyo baruwa bihuje n’amategeko.

Ikindi gikorwa kibangamiye Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya, ni uko abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko mu ntara ya Arkhangelsk bagejeje ikirego kuri Minisitiri w’Ubutabera witwa Aleksandr Konovalov. Muri icyo kirego cyabo, basabye guverinoma gushyiraho itegeko ryo guhagarika ibikorwa by’Abahamya ba Yehova no gusesa imiryango yose ibahagarariye mu rwego rw’amategeko mu gihugu hose.