Soma ibirimo

14 GASHYANTARE 2013
U BURUSIYA

U Burusiya: Kubuza abantu uburenganzira bwo guteranira hamwe ntibihuje n’amategeko

U Burusiya: Kubuza abantu uburenganzira bwo guteranira hamwe ntibihuje n’amategeko

Ku itariki ya 5 Ukuboza 2012, Urukiko rw’u Burusiya Rurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga, rwemeje ko, imiryango yo mu rwego rw’idini idahatirwa gusaba leta uburenganzira mbere yo kugirira amateraniro yo mu rwego rw’idini ahandi hantu hatari aho isanzwe iteranira. Urwo rubanza rwashojwe n’Umuvunyi wa leta y’u Burusiya, rwari urw’ingenzi cyane ku Bahamya ba Yehova bagira amateraniro manini buri mwaka, bagateranira mu mazu bakodesheje cyangwa mu mazu y’abantu ku giti cyabo. Kugira ngo urwo Rukiko rufate uwo mwanzuro, rwashingiye ku manza Abahamya ba Yehova batsinze mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu. Grigory Martynov, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova yaravuze ati “twiringiye ko uwo mwanzuro uzatuma duteranira hamwe nta kirogoya, kandi ko ushyigikira uburenganzira bw’amadini mu Burusiya.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J.R. Brown wo mu Rwego Rushinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000

Mu Burusiya: Grigory Martynov, tel. +7 812 702 2691