Soma ibirimo

16 WERURWE 2017
U BURUSIYA

Minisiteri y’Ubutabera yo mu Burusiya irashaka guca Abahamya ba Yehova

Minisiteri y’Ubutabera yo mu Burusiya irashaka guca Abahamya ba Yehova

Minisiteri y’Ubutabera y’u Burusiya yagejeje ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga isaba ko rwemeza ko “ibiro by’Abahamya ba Yehova” bihamywa icyaha cy’ubutagondwa kandi ko bifungwa. Ku itariki ya 15 Werurwe 2017, ni bwo Urukiko rw’Ikirenga rwanditse ku rubuga rwarwo ko rwakiriye ikirego k’iyo minisiteri. Abahamya ba Yehova ntibari barigeze bamenyeshwa ko icyo kibazo ari aho kigeze.

Urukiko rw’Ikirenga nirufata umwanzuro uhuje n’ibyifuzo by’iyo minisiteri, uzagira ingaruka mbi ku Bahamya ba Yehova bo mu Burusiya. Ibyo bishobora gutuma Abahamya batakaza Amazu basengeragamo, imiryango ibahagarariye igera kuri 400 igaseswa, kandi Abahamya ba Yehova bagera ku 170.000 bagakurikiranwa mu nkiko bazira kujya mu materaniro, gusomera Bibiliya hamwe cyangwa kugeze ibyo bizera ku bandi.

Vasiliy Kalin, umuvugizi w’ibiro by’Abahamya ba Yehova mu Burusiya, yagize ati: “Ikifuzo cya buri Muhamya wese wo mu Burusiya ni ukugira uburenganzira bwo gusenga Imana mu mahoro. Hashize imyaka 100 abayobozi b’u Burusiya bakomeje kutuvutsa uburenganzira duhabwa n’amategeko y’iki gihugu. Ndibuka ko igihe nari nkiri muto, Stalin yaciriye umuryango wanjye muri Siberiya bitewe n’uko gusa twari Abahamya ba Yehova. Biteye agahinda kandi birababaje kuba abana bange ndetse n’abuzukuru bange na bo bashobora guhura n’ibintu nk’ibyo bibabaje. Sinatekerezaga ko dushobora kongera guhura n’ibibazo nk’ibi muri iki gihe.”