26 GICURASI 2017
U BURUSIYA
Umuhamya wa Yehova wo muri Danimarike afungiwe mu Burusiya
NEW YORK—Umwanzuro Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Burusiya rwafatiye Abahamya ba Yehova ku itariki ya 20 Mata 2017, watumye abapolisi b’icyo gihugu bahagarika amateraniro y’Abahamya bari bateranye ku mugoroba wo ku itariki ya 25 Gicurasi 2017. Mu bafunzwe icyo gihe, harimo n’umuturage wo muri Danimarike.
Abapolisi bitwaje intwaro n’abo mu rwego rushinzwe ubutasi, binjiye aho Abahamya ba Yehova bari bateraniye mu mugi wa Oryol, bahagarika amateraniro, nk’uko byagaragajwe ku ifoto. Abapolisi bakusanyije ibyangombwa by’abari bateranye bose bafatira n’ibikoresho byabo bya elegitoroniki. Nanone, abakozi bo mu rwego rw’ubutasi bafunze Dennis Christensen, Umuhamya wa Yehova ukomoka muri Danimarike. Bidatinze abapolisi batangiye gusaka ingo enye z’Abahamya ziherereye muri ako gace.
Nyuma y’uko Christensen araye muri gereza, urukiko rwo mu mugi wa Oryol rwemeje ubusabe bw’urwego rw’ubutasi, rutegeka ko aba afunzwe by’agateganyo mu gihe rugikora iperereza ku byaha akekwaho. Christensen ni we Muhamya wa mbere ukomoka mu kindi gihugu ufunzwe, mu rwego rwo kurwanya Abahamya, kuva Urukiko rw’Ikirenga rw’Uburusiya rwafatira umwanzuro Abahamya. Christensen naramuka ahamwe n’icyaha, bishobora kuzatuma afungwa igihe kirekire.
Iki ni kimwe mu bindi bikorwa by’urugomo bisaga 40 byakorewe Abahamya ba Yehova, bikozwe n’abayobozi ndetse n’abandi bantu, kuva aho Urukiko ry’Ikirenga rw’Uburusiya rubaharabitse ruvuga ko ari intagondwa, rugahagarika ibiro byabo byo mu Burusiya, kandi rugasesa imiryango 395 ibahagarariye mu rwego rw’amategeko.
Mu masaha make gusa Urukiko rw’Ikirenga rukimara gusoma umwanzuro w’urubanza ku itariki ya 20 Mata, agatsiko k’abantu bo mu mugi wa Petersburg katangiye kwangiza inzu nini cyane Abahamya bateraniramo, kandi basagarira bamwe muri bo. Nanone abantu nk’abo b’abanyarugomo badukiriye ayandi mazu Abahamya ba Yehova basengeramo ndetse n’ingo zabo ziri i Kaliningrad, Moscow, Penza, Rostov, Petersburg, Sverdlovsk, Voronezh na Krasnoyarsk. Ku itariki ya 24 Gicurasi 2017 inzu Abahamya bateraniragamo yo mu mugi wa Zheshart, muri leta Komi, yatwitswe n’abanyarugomo. Uretse kuba Abahamya baribasiwe n’abapolisi n’udutsiko tw’abanyarugomo, hari abagiye bashyirwaho iterabwoba ku ishuri no ku kazi, cyangwa bakirukanwa ku mirimo yabo.
David A. Semonian, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova ku kicaro gikuru yaravuze ati: “Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi, ubu ni bwo bahangayikishijwe na bagenzi babo bo mu Burusiya, kurusha mbere hose. Ibi bikorwa byo kutubuza amahwemo bifite aho bihuriye na wa mwanzuro uturenganya wafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga. Twajuririye uwo mwanzuro ku itariki ya 19 Gicurasi 2017. Ibyo bizatuma Uburusiya bubona uburyo bwo guhagarika ibyo bikorwa byo kurenganya Abahamya ba Yehova. Nanone twatanze ikirego dusaba ko umuvandimwe wacu Dennis Christensen, ufunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko arenganurwa.
Ushinzwe amakuru:
Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000