10 MATA 2015
U BURUSIYA
Umuhamya wo mu Burusiya yatoraguye amayero 6.000 ayasubiza nyirayo
ST. PETERSBURG, u Burusiya—Mu Gushyingo 2014, Umuhamya wa Yehova witwa Svetlana Nemchinova yatoraguye ibahasha mu nzira irimo amayero 6.000 (Frw 4.399.887). Nyuma y’igihe kinini ashakisha nyirayo, yaje kumubona arayamusubiza. Icyo gikorwa cy’ineza Nemchinova yakoze cyavuzwe kuri televiziyo, kuri radiyo no mu binyamakuru bitandukanye byo kuri interineti.
Nemchinova akora isuku mu muhanda mu mugi wa Vologda uri ku birometero bigera kuri 450 mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’umugi wa Moscou. Igihe yari mu kazi yatoraguye ibahasha. Ayifunguye yasanzemo akayabo k’amafaranga. Nubwo Nemchinova n’abana be batatu babaho mu buzima buciriritse kandi bakaba baba mu nzu nto cyane, yaravuze ati “sinigeze ntekereza ibyo gutwara ayo mafaranga. Ahubwo nkiyabona nahise ntekereza imimerere uwayataye arimo.”
Kugira ngo Nemchinova abone nyirayo, yamanitse itangazo ku mazu yo hafi aho. Nemchinova abonye ko nta muntu n’umwe uvuga ko yayabuze, yayajyanye kuri banki yo hafi aho, kuko muri iyo bahasha harimo agapapuro kanditseho izina ry’iyo banki. Iyo banki yavuze ko ayo mafaranga ari aya Pavel Smirnov. Banki yagerageje kumushakisha, amaherezo iza kumubona, imumenyesha ko Nemchinova yatoraguye amafaranga ye.
Ikinyamakuru cyo mu Burusiya cyitwa Premier cyaranditse kiti “Svetlana abona ko ibyo yakoze ari ibintu bisanzwe. Ni umuntu ukunda gusenga kandi asoma Bibiliya buri gihe.” Nemchinova yabwiye icyo kinyamakuru ko ibyo yakoze yabitewe n’uko ashyira mu bikorwa icyo abantu benshi bakunze kwita itegeko risumba andi yose ryo muri Matayo 7:12, rigira riti “nuko rero ibintu byose mushaka ko abantu babagirira, ni byo namwe mugomba kubagirira.”
Smirnov ni umunyabugeni wahimbye uburyo bushya bwo kuvanga amarangi. Yari yarazigamye ayo mafaranga kugira ngo azagure ibikoresho byabugenewe azakoresha mu bushakashatsi bwe bwo kuvanga amabara. Yaravuze ati “sinabona amagambo mvuga nshimira Svetlana. Ibintu nk’ibi bituma wongera kugirira abantu icyizere. Hari ikintu kimwe gusa navuga ‘burya koko Imana ibaho.’”
Ushinzwe amakuru:
Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, Ibiro Bishinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000
U Burusiya: Yaroslav Sivulskiy, tel. +7 812 702 2691