Soma ibirimo

4 UKWAKIRA 2017
U BURUSIYA

Urukiko rwemeje ko Dennis Christensen akomeza gufungwa by’agateganyo

Urukiko rwemeje ko Dennis Christensen akomeza gufungwa by’agateganyo

Ku itariki ya 28 Nzeri 2017, nyuma y’urubanza rwamaze amasaha atatu, Urukiko rw’akarere ka Oryol rwanze ubujurire bw’Umuhamya wa Yehova ukomoka muri Danimarike witwa Dennis Christensen. Azakomeza gufungwa by’agateganyo kugeza ku itariki ya 23 Ugushyingo 2017.

Igihe Christensen yaburaniraga mu Rukiko rw’Ibanze muri Nyakanga, umucamanza yafashe umwanzuro w’uko akomeza gufungwa kugeza mu kwezi k’Ugushyingo, ngo hagamijwe gufata igihe gihagije cyo kwegeranya ibimenyetso ku byaha akekwaho by’ubutagondwa. Abunganira Christensenm mu mategeko bagejeje ikirego cye mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, none ku itariki ya 4 Nzeri 2017, urwo rukiko rwatangiye gusuzuma icyo kirego rubaza igihugu cy’u Burusiya ibibazo bitandukanye ku birebana n’uwo Muhamya ufunzwe.

Abantu bo hirya no hino ku isi bategereje amaherezo y’urubanza rwa Christensen kuko ari rumwe mu manza za mbere, kuva ubutegetsi bw’Abasoviyeti bwavaho, aho u Burusiya bufunze Umuhamya wa Yehova bumuziza gusa kubwira abandi imyizerere ye.