11 GASHYANTARE 2013
U BURUSIYA
”Ntitukiri mu wa 1937”
Ku itariki ya 19 Mata 2012, mu mugi wa Perm’ wo mu Burusiya, Umuhamya wa Yehova witwa Aleksandr Solovyov yaciwe amande y’amadolari 30 y’amanyamerika, azira ko yateguye “amateraniro yo mu rwego rw’idini atabiherewe uburenganzira,” akabera mu nzu yakodesheje.
Umucamanza wo mu Rukiko Rukuru amaze gutega amatwi yitonze “ubuhamya” bwose bw’abashinjaga Solovyov, yateye utwatsi umwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze maze avanaho ayo mande yari gucibwa.
Umucamanza yasomye umwanzuro, maze arahindukira abwira uwo Muhamya wari umaze kugirwa umwere ati “nubwo hari amategeko avuguruzanya, kandi abantu bamwe na bamwe bakaba bagirirwa urwikekwe nta mpamvu, ntitukiri mu wa 1937, aho abantu birengagizaga ibimenyetso bigaragara. Turifuza ko umurimo wo kwigisha mukora wafasha abaturage kurushaho kurangwa n’imico myiza kandi bakaba inyangamugayo.”
Muri Nyakanga 1937, Staline wari umutegetsi w’igitugu w’icyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti yashyizeho Itegeko nomero 00447, ryateye ubwoba abantu muri icyo gihe. Umuntu wese wabonwaga nk’aho atavuga rumwe na leta yarafatwaga agacirwa urubanza, nta n’ibimenyetso bifatika bimuhamya icyaha. Inyandiko zo mu butegetsi zigaragaza ko abantu babarirwa mu bihumbi mirongo boherejwe mu bigo byakorerwagamo imirimo y’agahato, naho abarenga 300.000 bagakatirwa urwo gupfa, kandi bakicwa.