5 UKUBOZA 2017
U BURUSIYA
Urubanza rwo gufatira ibiro byacu byo mu Burusiya
Abategetsi b’u Burusiya barashaka kugera ku ntego yabo yo gufatira amazu y’ibiro by’Abahamya ba Yehova biherereye i Solnetchnoïe, hafi ya Saint-Pétersbourg.
Ku itariki ya 20 Mata 2017, Urukiko rw’Ikirenga rwafashe umwanzuro wo gusesa imiryango yose ihagarariye Abahamya ba Yehova mu rwego rw’amategeko, no gufatira imitungo yabo, harimo n’amazu ibiro byabo bikoreramo. Icyakora ayo mazu, ni umutungo w’umuryango wo mu rwego rw’amategeko wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari wo Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania (WTPA). Umushinjacyaha afite intego yo gutesha agaciro kontaro imaze imyaka 17, yemeza ko ayo mazu ari umutungo w’uwo muryango, mu buryo bwemewe n’amategeko. Ikibazo cy’ayo mazu nticyari mu rubanza rwaburanywe mu Rukiko rw’Ikirenga mbere ya wa mwanzuro wo muri Mata, kandi kuva Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania yegukana uwo mutungo, yakomeje kwishyura imisoro isabwa. Ubu abategetsi barimo guhimba amayeri yatuma bagera ku ntego yabo yo gufatira uwo mutungo.
Ku itariki ya 29 Ugushyingo 2017, ubwo urubanza rwatangiraga, umucamanza yanze ibimenyetso bitangwa n’Abahamya ba Yehova, abogamira ku ruhande rw’ubushinjacyaha. Uretse kuba Abahamya bashobora gutakaza ayo mazu afite agaciro kabarirwa muri miriyoni z’amadorari, tuributsa ko yabagamo abantu bagera kuri 400 bakomoka mu Burusiya no mu bindi bihugu, kandi bamwe muri bo, bari bahamaze imyaka 20 cyangwa irenga. Abo bose bababajwe no kuva aho hantu, no kuba batagikora umurimo wo mu rwego rw’idini bafasha bagenzi babo bo mu Burusiya.
Biteganyijwe ko urwo rubanza rutangira ku itariki ya 7 Ukuboza 2017, ku isaha ya saa munani, mu rukiko rw’i Sestroretsk, mu mugi wa Saint-Pétersbourg.