Soma ibirimo

20 UKUBOZA 2018
U BURUSIYA

Umuvandimwe Arkadya Akopyan azaburanishwa bwa nyuma ku itariki ya 21 Ukuboza

Umuvandimwe Arkadya Akopyan azaburanishwa bwa nyuma ku itariki ya 21 Ukuboza

Umuhamya wo mu Burusiya witwa Arkadya Akopyan ufite imyaka 70, akaba yarahoze ari umudozi azajya kuburanishwa bwa nyuma ku itariki ya 21 Ukuboza 2018. Yari amaze umwaka aburanishwa mu rukiko rw’akarere ka Prohladniy, yiregura ku birego yashinjwaga byo gukwirakwiza ibitabo leta ivuga ko birimo ubutagondwa no kubiba urwango rushingiye ku idini igihe yatangaga ikiganiro gishingiye kuri Bibiliya mu Nzu y’Ubwami.

Muri Gicurasi 2018, umucamanza yategetse urwego rwa leta y’u Burusiya rushinzwe gusuzuma neza iby’imanza ko rwagenzura rubyitondeye amajwi ya disikuru umuvandimwe Akopyan yatanze. Ku itariki ya 4 Ukuboza 2018, urukiko rwavuze ko ubushakashatsi bwakozwe n’abitwa abahanga ku kiganiro Akopyan yatanze, bwagaragaje ko harimo amagambo abiba urwango. Nta bwo tuzi neza niba umucamanza azafata umwanzuro ku itariki ya 21 Ukuboza. Icyakora umuvandimwe Akopyan nahamwa n’icyaha azacibwa amande ahanitse cyangwa afungwe imyaka igera kuri ine.

Umuvandimwe Akopyan ni umwe mu Bahamya ba Yehova barenga 100 bo mu Burusiya bashinjwe ibyaha bazira imyizerere yabo. Ni yo mpamvu dusenga Yehova tumusaba ko yakomeza gufasha abo bavandimwe na bashiki bacu bagakomeza gushikama, kandi bagakomeza kugira amahoro yo mu mutima aturuka ku Mana.—Abefeso 6:11-14, 23.