Soma ibirimo

22 NYAKANGA 2016
U BURUSIYA

Urubanza rwo gufunga ibiro by’Abahamya ba Yehova ruzasubukurwa muri Nzeri

Urubanza rwo gufunga ibiro by’Abahamya ba Yehova ruzasubukurwa muri Nzeri

Urukiko rw’Akarere ka Tver mu mugi wa Moscou, rwumvise ubujurire bw’Abahamya aho basabaga ko ibikubiye mu ibaruwa y’Umushinjacyaha mukuru washakaga ko ibiro byabo byo ku rwego rw’igihugu bifungwa, byateshwa agaciro. Urukiko rwumvise icyo ubujurire bwabo bushingiyeho maze rutegeka ko urubanza rusubikwa kugeza ku itariki ya 23 Nzeri 2016. Icyo gihe ni bwo urubanza ruzaburanishwa mu mizi. Urwo rubanza rwari rwitabiriwe n’abantu batandukanye bahagarariye ibihugu byabo mu Burusiya.

Hari ibindi bintu biherutse kuba bibangamiye umudendezo w’Abahamya ba Yehova bo muri icyo gihugu. Ku itariki ya 20 Nyakanga 2016 ni bwo hatangiye gukurikizwa itegeko rirebana n’umudendezo w’abantu bayoborwa n’umutimanama n’imiryango ishingiye ku madini, nyuma yo kurikorera ubugororangingo. Dutegereje kureba ukuntu abategetsi b’u Burusiya bazakoresha iri tegeko ku bikorwa by’Abahamya ba Yehova.