Soma ibirimo

27 NZERI 2016
U BURUSIYA

Urubanza rwo gufunga ibiro by’Abahamya ba Yehova byo mu Burusiya rwongeye gusubikwa

Urubanza rwo gufunga ibiro by’Abahamya ba Yehova byo mu Burusiya rwongeye gusubikwa

Ku itariki ya 23 Nzeri 2016, Urukiko rw’Akarere ka Tver ruri i Moscou rwasubitse urubanza rw’ubujurire bw’Abahamya ba Yehova, aho basabaga ko urwo rukiko rutaha agaciro inyandiko y’Umushinjacyaha Mukuru yasabaga ko ibiro byabo bikuru byafungwa. Igihe haburaga iminsi itatu ngo urukiko rwumve ubwo bujurire, Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru byatanze inzitizi zo guhagarika urwo rubanza, n’izindi nyandiko z’amapaji asaga 200. Abahamya ba Yehova basabye urukiko igihe cyo gusuzuma izo nyandiko, maze umucamanza yimurira urwo rubanza ku itariki ya 12 Ukwakira 2016. Icyo gihe ni bwo urukiko ruzumva ubujurire bw’Abahamya, kandi rurebe niba ubusabe bw’umushinjacyaha bwo gufunga ibiro byabo bufite ishingiro.