31 UKWAKIRA 2013
U BURUSIYA
Urugereko Rwisumbuye rw’Urukiko rw’u Burayi rwanze gusubiramo umwanzuro w’urubanza Abahamya ba Yehova batsinzemo u Burusiya
Kuwa mbere, tariki ya 7 Ukwakira 2013, Urugereko Rwisumbuye rw’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwamaganye icyifuzo cy’u Burusiya cyo kongera gusuzuma umwanzuro w’urwo rukiko wasomwe ku itariki ya 6 Kamena, urebana n’Abahamya ba Yehova. Urwo rukiko rwasanze u Burusiya buhamwa n’icyaha cyo kuvogera ubuzima bwite bw’abantu kandi rutegeka leta kwishyura indishyi y’akababaro ingana n’amadorari $6.622, ikayaha V. Zhukova ikayaha na Y. Avilkina. Ibyo byatewe n’uko abategetsi b’u Burusiya bari barafashe amafishi yo kwa muganga y’abo bantu bombi kandi ba nyir’ubwite batabibahereye uburenganzira. U Burusiya bwasabye ko icyo kirego cyashyikirizwa Urugereko Rwisumbuye rw’urwo rukiko, kuko ari rwo rufite ububasha bwo kongera gusuzuma icyo kirego. Icyakora, urwo rukiko rwanze kwakira ikirego cy’u Burusiya. Umwanzuro w’urukiko wasomwe ku itariki ya 6 Kamena ntusubirwaho. Ibyo bishatse kuvuga ko u Burusiya butagomba kongera kuvogera ubuzima bwite bw’abantu kandi ko bugomba kwishyura indishyi y’akababaro yategetswe n’urwo rukiko.
Ushinzwe amakuru:
Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, mu Rwego Rushinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000
Mu Burusiya: Grigory Martynov, tel. +7 812 702 2691