Soma ibirimo

11 UGUSHYINGO 2014
U BURUSIYA

Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya rugiye kongera kumva ubujurire bw’Abahamya ba Yehova

Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya rugiye kongera kumva ubujurire bw’Abahamya ba Yehova

Biteganyijwe ko ku itariki ya 12 Ugushyingo 2014, ari bwo Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya ruzasubukura iburanisha ry’urubanza Abahamya ba Yehova bajuririyemo icyemezo cyasabaga ko umuryango wabo wo mu rwego rw’amategeko wo mu mugi wa Samara useswa. Hashize ukwezi kurenga urwo rubanza rutangiye, kuko ku itariki ya 8 Ukwakira, mu cyumba kinini cy’urukiko hari huzuye abanyamakuru, indorereze ziturutse muri za ambasade, abanyamategeko n’Abahamya baje kumva urwo rubanza. Nyuma yo kuvuga amwe mu mategeko agenga imiburanishirize, urukiko rwabaye rusubitse urwo rubanza.

Vasiliy Kalin, intumwa y’ibiro by’Abahamya ba Yehova byo mu Burusiya, yagize ati “Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya rurubahwa, kandi rwose twizeye ko ruzaca uru rubanza rukurikije ubutabera, rugashyigikira amahame ya demokarasi avugwa mu itegeko nshinga, maze rugatesha agaciro ibirego by’umushinjacyaha.” Abahamya ba Yehova biringiye ko urwo rukiko ruzubahiriza uburenganzira abantu bakwiriye kugira mu by’idini, nk’uko bishimangirwa n’itegeko nshinga ry’u Burusiya.