Soma ibirimo

1 UKWAKIRA 2014
U BURUSIYA

Abahamya bo mu Burusiya bajuririye umwanzuro wo gusesa umuryango wabo wo mu rwego rw’amategeko wo mu mujyi wa Samara

Abahamya bo mu Burusiya bajuririye umwanzuro wo gusesa umuryango wabo wo mu rwego rw’amategeko wo mu mujyi wa Samara

Ku itariki ya 8 Ukwakira 2014, Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya ruzumva ubujurire bw’Abahamya ba Yehova bo mu mugi wa Samara, ku birebana n’iseswa ry’umuryango wo mu rwego rw’amategeko bakoresha. Mbere yaho, urukiko rw’ibanze rwahamije umuryango wo mu rwego rw’amategeko w’Abahamya bo mu mugi wa Samara icyaha cy’ubutagondwa. Urukiko rw’Ikirenga nirudasesa uwo mwanzuro, Abahamya ba Yehova basaga 1.500 bo mu mugi wa Samara bazahura n’ibibazo bikomeye.

Ibiro by’umushinjacyaha wo mu mugi wa Samara bikoresha amayeri

Umuryango wo mu rwego rw’amategeko Abahamya bakoresha muri uwo mugi, watangiye gukurikiranwa mu nkiko muri Mata 2014. Icyo gihe ibiro by’umushinjacyaha byatanze ikirego mu Rukiko rw’Intara rwo mu mugi wa Samara, bisaba ko uwo muryango useswa, biwushinja ibikorwa by’ubutagondwa. Ndetse na mbere y’uko urwo rukiko ruburanisha urwo rubanza, ibiro by’umushinjacyaha byahagaritse uwo muryango kandi biba bifatiriye amazu yawo. Amaherezo, ku itariki ya 29 Gicurasi 2014, umucamanza Shabayeva yafashe umwanzuro w’uko ubushinjacyaha butsinze, ategeka kandi ko umuryango wacu wo mu rwego rw’amategeko useswa n’amazu yawo agafatirwa. Nyuma y’uwo mwanzuro, Minisiteri y’Ubutabera y’u Burusiya yashyize uwo muryango wo mu mugi wa Samara ku rutonde rw’imiryango yasheshwe ishinjwa ibikorwa by’ubutagondwa.

Ubwo si ubwa mbere ibiro by’umushinjacyaha wo mu mugi wa Samara bitanga ibirego bigamije gusesa umuryango wo mu rwego rw’amategeko dukoresha muri uwo mugi. Mu mwaka wa 2009, ibyo biro byatureze mu rukiko, ariko nyuma biza kwisubiraho bivana icyo kirego mu rukiko. Naho muri uru rubanza, abategetsi bo mu mugi wa Samara bahisemo gukoresha ubundi buryo kugira ngo bakunde bagera ku cyo bifuza.

Inkiko zo mu Burusiya zasheshe uwo muryango wo mu rwego rw’amategeko zishingiye ku mpamvu zidafashije

Muri Mutarama 2013 no muri Mutarama 2014, abapolisi basatse amazu Abahamya bakodeshaga kugira ngo bakoreremo amateraniro, nuko bavuga ko basanzemo ibitabo by’idini u Burusiya bwashyize ku rutonde rw’ibirimo ibitekerezo by’ubutagondwa. Ibiro by’umushinjacyaha mu mugi wa Samara byihanije umuryango wacu wo mu rwego rw’idini bihereye ku gikorwa cyo gusaka cyabaye mu mwaka wa 2013, kandi igihe abapolisi bongeraga gusaka muri Mutarama 2014 bakabona ibitabo byo mu rwego rw’idini, ibiro by’umushinjacyaha byahise bijyana ikirego mu nkiko. Ku itariki ya 7 Werurwe 2014, Urukiko rw’Akarere rwa Sovetskiy rw’i Samara rwahamije icyaha umuryango wo mu rwego rw’amategeko w’Abahamya, kandi ruwuca amande angana n’amafaranga 50.000 akoreshwa muri icyo gihugu (954.220 Frw). Abahamya bo mu mugi wa Samara bazi neza ko igihe abapolisi bazaga gusaka kuri izo ncuro zombi, ari bo bazanye ibyo bitabo bavuga ko birimo ibitekerezo by’ubutagondwa. Abahamya ba Yehova ntibishimiye umwanzuro wo gushyira ibitabo byabo ku rutonde rw’ibitabo birimo ibitekerezo by’ubutagondwa, maze bajuririra Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.

Ibiro by’umushinjacyaha byo mu mugi wa Samara bimaze kubonera insinzi mu Rukiko rw’Akarere rwa Sovetskiy, byahise bitanga ikirego cy’ubutagondwa muri Mata 2014 mu Rukiko rw’Intara rwo mu mugi wa Samara. Intego y’ibiro by’umushinjacyaha yari iyo gusesa umuryango w’Abahamya wo mu rwego rw’amategeko. Abunganira Abahamya mu mategeko babwiye umucamanza Shabayeva ko gusesa uwo muryango binyuranyije n’amategeko, kandi ko nta bitekerezo by’ubutagondwa biboneka mu myizerere cyangwa ibikorwa by’Abahamya ba Yehova, cyangwa ngo biboneke muri uwo muryango wabo wo mu rwego rw’amategeko. Bavuze kandi ko ibitabo bivugwa ko byaciwe byari byazanywe n’abapolisi igihe bari baje gusaka. Icyakora, umucamanza Shabayeva yabirenzeho asesa umuryango Abahamya bo mu mugi wa Samara bakoresha mu rwego rw’amategeko.

Ese abategetsi b’u Burusiya bazakomeza kuvutsa abantu uburenganzira bafite bwo gukorera Imana?

Uru rubanza rw’i Samara ruje rukurikiye ibindi bikorwa abashinzwe umutekano mu Burusiya bakoreye Abahamya ba Yehova bo mu mugi wa Taganrog, aho bakoresheje nabi bwa mbere itegeko ry’u Burusiya rikumira ibikorwa by’ubutagondwa, bakarihuza n’ibikorwa by’Abahamya byo gusenga. Mu mwaka wa 2009, abategetsi bageze ku ntego yabo yo gusesa umuryango wo mu rwego rw’amategeko Abahamya bo mu mugi wa Taganrog bakoreshaga, kandi nyuma yaho bakurikirana mu nkiko Abahamya, buri muntu ku giti cye. Amaherezo ibyo byatumye Abahamya barindwi bo muri uwo mugi bakurikiranwa mu nkiko abandi bahamywa ibyaha bazira guteranira hamwe. Hari impungenge z’uko ibintu nk’ibyo byaba no ku Bahamya bo mu mugi wa Samara.

None se abategetsi bo mu Burusiya bazakomeza kugaba ibitero ku Bahamya ba Yehova kugeza ryari? Kuva muri Kamena 2014, Abahamya bo hirya no hino mu Burusiya bagiye bashinjwa ibirego by’ibinyoma, bazira gutanga ibitabo leta ivuga ko birimo ibitekerezo by’ubutagondwa. Abahamya ba Yehova b’i Samara biringiye ko Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya ruzabarenganura.