Soma ibirimo

11 UKUBOZA 2017
U BURUSIYA

Urukiko rwo mu Burusiya rwemeje ko ibiro by’Abahamya bifatirwa

Urukiko rwo mu Burusiya rwemeje ko ibiro by’Abahamya bifatirwa

Ku itariki ya 7 Ukuboza 2017, Urukiko rw’akarere ka Sestroretskiy rwashyigikiye umushinjacyaha kandi rusesa kontaro yari imaze igihe kirekire irebana n’amazu ibiro by’Abahamya ba Yehova byo mu Burusiya byakoreragamo. Uwo mwanzuro nushimangirwa n’Urukiko rw’Ubujurire, ubutegetsi buzaba bufite uburenganzira bwo gufatira izo nyubako z’Abahamya ziri i Solnechnoye, hafi ya Saint-Pétersbourg.

Hashize imyaka cumi n’irindwi, hasinywe amasezerano yemeza ko icyo kibanza ari umutungo w’umuryango wo mu rwego rw’amategeko wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, witwa Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania (WTPA). Icyo gihe cyose, abategetsi b’u Burusiya ntibigeze bagira ikibazo kuri ayo masezerano. Umuryango Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania wemereye Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya gukoresha izo nyubako kugira ngo bayobore umurimo wabo ukorerwa muri icyo gihugu, kandi wishyuraga imisoro yose isabwa.

Ku itariki ya 20 Mata 2017, Urukiko rw’Ikirenga rwafashe umwanzuro wo gusesa imiryango yo rwego rw’amategeko y’Abahamya, kubabuza gukorera muri icyo gihugu no gufatira imitungo yabo. None umushinjacyaha ashaka no gutesha agaciro amasezerano amaze imyaka 17 yose. Mu by’ukuri, igihe ntarengwa cyo gutambamira ayo masezerano cyarangiye mu myaka yashize. Muri urwo rubanza rwamaze amasaha ane, Abahamya batanze ibimenyetso bifatika bigaragaza ko bafite uwo mutungo mu buryo bwemewe n’amategeko. Icyakora ibyo byose byabaye iby’ubusa kubera ko umucamanza Bogdanova yasomye umwanzuro ushyigikira ubusabe bw’umushinjacyaha.

Abahamya ba Yehova bafite iminsi 30 yo kujurira.