Soma ibirimo

23 UGUSHYINGO 2017
U BURUSIYA

Abahamya bo mu Burusiya bajuririye umwanzuro wo guca Bibiliya

Abahamya bo mu Burusiya bajuririye umwanzuro wo guca Bibiliya

Ku itariki ya 6 Ukuboza 2017, Urukiko rw’Akarere ka Leningrad ruzumva ubujurire bw’Abahamya ba Yehova, aho bajuririye umwanzuro wari wafashwe n’urukiko rw’ibanze wo guca Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yo mu rurimi rw’Ikirusiya.

Muri Kanama 2017, Urukiko rw’Umugi wa Vyborg rwemeye ubusabe bw’umushinjacyaha wavugaga ko Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya atari Bibiliya, kuko ishyira izina bwite rw’Imana ari ryo Yehova mu mwanya wabonekagamo inyuguti enye z’igiheburayo. Ibyo bigaragaza ko umushinjacyaha yirengagije itegeko rikumira ubutagondwa rivuga ko ibyanditswe byera bitagomba gushyirwa ku rutonde rw’inyandiko zirimo ibitekerezo by’ubutagondwa.

Abahamya ba Yehova ni bo bacapye Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu rurimi rw’Ikirusiya. Bamaganiye kure umwanzuro wafashwe n’Urukiko rw’Umugi wa Vyborg ushyira iyo Bibiliya ku rutonde rw’inyandiko zirimo ibitekerezo by’ubutagondwa. Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya imaze gucapwa mu ndimi zisaga 161. Ni Bibiliya ikundwa n’abantu benshi, ihuje n’ukuri kandi biroroshye kuyisoma. Ubu hamaze gutangwa kopi zayo zisaga miriyoni 200.