Soma ibirimo

27 UKUBOZA 2018
U BURUSIYA

Urukiko rwo mu Burusiya rwahamije icyaha Arkadya Akopyan ufite imyaka 70

Urukiko rwo mu Burusiya rwahamije icyaha Arkadya Akopyan ufite imyaka 70

Ku wa Kane tariki ya 27 Ukuboza, umucamanza witwa Oleg Golovashko wo mu Rukiko rw’Akarere ka Prohladniy rwo mu Burusiya, yatangaje umwanzuro wafatiwe Umuhamya witwa Arkadya Akopyan. Akopyan afite imyaka 70 kandi yahoze ari umudozi. Urukiko rwamuhaye igihano cyo kuzamara amasaha 120 akora imirimo ifitiye igihugu akamaro, kubera ko yasabye abantu batari Abahamya gukwirakwiza inyandiko leta ibona ko zirimo ibitekerezo by’ubutagondwa.

Nubwo umuvandimwe Akopyan atafunzwe, uwo mwanzuro yafatiwe n’urukiko unyuranyije n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Ni yo mpamvu azajurira mu rukiko rwisumbuye.

Nanone mu minsi iri imbere, dutegereje umwanzuro urukiko ruzafatira umuvandimwe Dennis Christensen. Dusenga Yehova tumusaba ko yakomeza gushyigikira abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya bafunzwe bazira ukwizera kwabo.—2 Abatesalonike 2:16, 17.