Soma ibirimo

16 Mutarama 2017
U BURUSIYA

Urukiko rw’Ubujurire ruherutse kuvuga ko ubujurire bw’Abahamya ba Yehova nta shingiro bufite

Urukiko rw’Ubujurire ruherutse kuvuga ko ubujurire bw’Abahamya ba Yehova nta shingiro bufite

Ku itariki ya 16 Mutarama 2017, Urukiko rw’Umugi wa Moscou, rwateye utwatsi ubujurire Abahamya ba Yehova barugejejeho basaba ko rutesha agaciro impapuro z’Umushinjacyaha Mukuru wasabaga ko rufunga ibiro by’Abahamya byo muri icyo gihugu. Abacamanza bose uko ari batatu bari muri urwo rubanza, bavuze ko ibimenyetso byatanzwe n’abunganizi b’Abahamya nta gaciro bifite, maze nyuma y’umwiherero wamaze iminota icumi batangaza umwanzuro. Uwo mwanzuro abacamanza bafashe, ushimangira uwafashwe n’Urukiko rw’Akarere ka Tverskoy, ku itariki ya 12 Ukwakira 2016, washyigikiraga ubusabe bwa wa Mushinjacyaha Mukuru. Ubu, ibyo uwo mushinjacyaha yasabye ku itariki ya 2 Werurwe 2016, bishobora gushyirwa mu bikorwa. Icyakora, ingaruka uwo mwanzuro uzagira ku mudendezo wo gusenga Imana Abahamya bari bafite mu Burusiya, ntiziramenyekana neza.