Soma ibirimo

28 KAMENA 2017
U BURUSIYA

Urukiko rwanze ko Dennis Christensen, arekurwa

Urukiko rwanze ko Dennis Christensen, arekurwa

Ku itariki ya 21 Kamena 2017, urukiko rw’Akarere ka Oryol rwanze kumva ubujurire buvuga ku ifatwa rya Dennis Christensen. Christensen ni Umuhamya wa Yehova ukomoka muri Damimarike; yafashwe ku itariki ya 25 Gicurasi 2017 azira kujya mu materaniro. Ibyo byabaye igihe abapolisi bipfutse mu maso kandi bitwaje intwaro n’abo mu rwego rushinzwe ubutasi, bagabaga igitero aho amateraniro yabereye.

Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya ruherutse kwemeza ko imiryango ihagarariye Abahamya ba Yehova mu rwego rw’amategeko mu Burusiya ari intagondwa, kandi rutegeka ko ibikorwa by’Abahamya bihita bihagarikwa. Abapolisi bagabye icyo gitero ku itariki ya 25 Gicurasi, babwiye abari bateranye ko bahamwa n’icyaha cyo gukomeza gukorana n’umuryango washeshwe uzira ubutagondwa. Nubwo Christensen asanzwe azwiho kuba umunyamahoro kandi akaba nta bindi byaha yigeze gukurikiranwaho, urwego rushinzwe ubutasi rwasabye ko afungwa by’agateganyo kugeza ku itariki ya 23 Nyakanga 2017, kugira ngo hashakishwe ibimenyetso bimuhamya ubutagondwa.

Abahamya ba Yehova bajuririye umwanzuro ubarenganya baherutse gufatirwa n’Urukiko rw’Ikirenga, kandi bakomeje guharanira uburenganzira bwabo bwo gusenga Imana nta mbogamizi, nk’uko biteganywa n’Itegekonshinga u Burusiya bugenderaho n’Amasezerano y’Ibihugu by’i Burayi Arengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.