18 NYAKANGA 2017
U BURUSIYA
Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya rwashimangiye umwanzuro wo guca Abahamya ba Yehova
Nubwo u Burusiya bwashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga arengera uburenganzira abantu bafite mu by’idini, ku itariki ya 17 Nyakanga 2017, Urukiko rw’Ikirenga rwo muri icyo gihugu rwashimangiye umwanzuro rwari ruherutse gufata wo guca Abahamya ba Yehova.
Inteko y’Urugereko rw’Urukiko rw’Ikirenga igizwe n’abacamanza batatu, yanze ubujurire bw’Abahamya ishimangira umwanzuro wari wafashwe n’umucamanza witwa Yuriy Ivanenko, ku itariki ya 20 Mata. Yemeye ubusabe bwa Minisiteri y’Ubutabera bwo gufunga ibiro bikuru by’Abahamya byo mu Burusiya, gusesa imiryango yo mu rwego rw’amategeko ishamikiye kuri ibyo biro, no gufatira umutungo wose w’iyo miryango yasheshwe.
Uwo mwanzuro utuma ubuzima bw’Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya basaga 175.000 bujya mu kaga. Philip Brumley, umujyanama mu by’amategeko w’Abahamya ba Yehova, yaravuze ati: “Abahamya ba Yehova bo ku isi hose bahangayikiye abavandimwe na bashiki babo bo mu Burusiya. Umwanzuro w’urugereko rw’ubujurire wahaye abantu uburyo bwemewe n’amategeko bwo kurengera uburenganzira bw’Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya, nk’uko bimaze iminsi bigenda. Abo Bahamya babaye ibicibwa mu gihugu cyabo.”
Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya bagejeje ubujurire bwabo mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu no kuri Komite y’Umuryango w’Abibumye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu. Hagati aho, Abahamya ba Yehova bo ku isi hose bakomeje gusenga basaba ko guverinoma y’u Burusiya yahindura umwanzuro wayo, ikubahiriza uburenganzira bw’ibanze bw’abantu, bityo Abahamya ‘bagakomeza kubaho mu mahoro bafite ituze,’ nk’uko bivugwa muri 1 Timoteyo 2:2.