Soma ibirimo

Inzu y’Urukiko rw’Akarere ka Leningrad yabereyemo urwo rubanza

27 UKUBOZA 2017
U BURUSIYA

Urukiko rw’ubujurire na rwo rwemeje ko Bibiliya irimo ibitekerezo by’ubutagondwa

Urukiko rw’ubujurire na rwo rwemeje ko Bibiliya irimo ibitekerezo by’ubutagondwa

Urukiko rw’ubujurire rwashimangiye umwanzuro waherukaga gufatwa, uvuga ko Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yo mu rurimi rw’Ikirusiya irimo ibitekerezo by’ubutagondwa. Kuba uwo mwanzuro urimo ushyirwa mu bikorwa bigaragaza ko iyo Bibiliya yaciwe kandi ko vuba aha izashyirwa ku rutonde rw’ibitabo birimo ibitekerezo by’ubutagondwa. Ubu gukwirakwiza iyo Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ni icyaha gihanwa n’amategeko. Kuyitunga ubwabyo bishobora gushyira umuntu mu kaga, kuko ashobora gucibwa amande cyangwa agahanishwa ikindi gihano gikomeye.

Urukiko ntirwemera ko inzobere zarwo zabuze ibimenyetso

Ku itariki ya 20 Ukuboza 2017, Urukiko rw’Akarere ka Leningrad rwashimangiye umwanzuro w’Urukiko ry’umugi wa Vyborg. Icyakora, umushinjacyaha cyangwa abitwa inzobere bari bashyizweho n’urukiko ngo bakore ubushakashatsi, bananiwe gutanga impamvu zemeza ko Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya irimo ibitekerezo by’ubutagondwa. Iyo myanzuro y’urukiko ishingiye gusa ku muntu umwe witwa ko ari inzobere, wasebeje iyo Bibiliya ikoresha Ikirusiya cyo muri iki gihe.

Abacamanza batatu bo mu rukiko rw’akarere bemeraga ko ubushakashatsi bwakozwe kuri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bwarimo kwivuguruza, kandi batumijeho ababukoze kugira ngo babahate ibibazo. Igihe umucamanza mukuru witwa Larisa Gorbatova, yabazaga Kryukova wari uyoboye ubwo bushakashatsi, niba Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ari Bibiliya koko, yasubije ko atari yo “ukurikije umugenzo w’idini rya gikristo ry’Aborutodogisi.” Umwavoka wacu asabye ko bamuha urugero byibuze rumwe rugaragaza umurongo wo muri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya urimo ibitekerezo by’ubutagondwa, Kryukova yabuze icyo asubiza. Nyuma yaho, umucamanza Gorbatova yasabye Kryukova kugaragaza ibitekerezo by’ubutagondwa bigaragara muri iyo Bibiliya, ariko yanga gusubiza icyo kibazo, avuga ko icyo ari “ikibazo cyo mu rwego rw’amategeko.”

Umwe mu bavoka bacu yabajije icyo ubushakashatsi bwagendeyeho busuzuma niba Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ari Bibiliya koko. Kryukova yamusubije ko Bibiliya igomba kuba yarahawe “umugisha n’abakurambere” cyangwa ikaba ihuje ijambo ku ijambo na Bibiliya yahawe uwo mugisha. Nanone Kryukova yabajijwe icyo ubushakashatsi bwashingiyeho bwemeza ko Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya “atari ubuhinduzi bwizewe.” Kryukova n’abandi bakoranye ubushakashatsi ntibabashije gutanga ibyo bagendeyeho mu gukora ubwo bushakashatsi; kubazwa ibibazo byarangiriye aho.

Abunganiraga Abahamya mu mategeko basabye urukiko guha agaciro ibimenyetso byabo, bavuga ko hari ukubogama mu byo abo bitwa inzobere bavuga, ibyo bavanye mu nkoranyamagambo ya Wikipedia n’ibyavuzwe n’umunyeshuri wo muri seminari y’Aborutodogisi. Abacamanza bemeye ibyo Abahamya bari basabye, ariko banga ko inzobere nyazo zongera gusuzuma iyo Bibiliya kugira ngo hazafatwe undi mwanzuro.

Ni iki kigamijwe muri uru rubanza?

Umwavoka w’Abahamya yabajije urukiko ati: “Mu by’ukuri ni iki ibiro by’umushinjacyaha bigamije kugeraho? Bigamije kugera ku ki? Bifuza se ko abantu babarirwa mu bihumbi amagana bavuga Ikirusiya batunze iyi Bibiliya bayitwika? Cyangwa nibanga kuyitwika, bajya bahanwa?”

Abahamya ba Yehova benshi bo mu Burusiya barahangayitse cyane bitewe n’imyanzuro idakwiriye ishingiye ku byemezo byagiye bifatwa byo gushyira ibitabo byabo ku rutonde rw’ibirimo “ibitekerezo by’ubutagondwa.” Mu gihe itegeko ry’u Burusiya rikumira ubutagondwa ribuzanya gukwirakwiza cyangwa kubika ibitabo byinshi byo gutanga, abashinzwe umutekano bakoze ibirenze ibyo iryo tegeko riteganya. Basatse ingo z’Abahamya ba Yehova kandi batangira kubakurikirana mu nkiko babahoye kugira udutabo duke two kwisomera bo ubwabo. Nanone kandi, mu rwego rwo gucura ibimenyetso by’ibihimbano, abayobozi bashyiraga rwihishwa ibyo bitabo mu mazu Abahamya basengeramo. Nyuma yaho bazaga gusaka, bakavuga ko babonyemo ibyo bitabo, bagaheraho basaba ko imiryango ihagarariye Abahamya mu rwego rw’amategeko iseswa kandi bagakurikiranwa mu nkiko.

Ese ingo z’Abahamya zizakomeza gusakwa? Ese bazajya bakurikiranwa mu nkiko bazira gusa ko batunze Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yo kwisomera bo ubwabo? Ni ugutegereza tukareba uko abategetsi b’u Burusiya bazabigenza kuko iki na cyo ari ikindi gikorwa kigamije kuvutsa Abahamya ba Yehova umudendezo wo gusenga Imana.