24 NYAKANGA 2017
U BURUSIYA
Urukiko rwo mu mugi wa Oryol rwongereye igihe Dennis Christensen azamara afunzwe
Ku itariki ya 20 Nyakanga, 2017, Urukiko rw’akarere ka Sovietskiy, mu mugi wa Oryol rwategetse ko Dennis Christensen akomeza gufungwa by’agateganyo kugeza tariki ya 23 Ugushyingo 2017. Christensen, ni Umuhamya wa Yehova ukomoka muri Danimarike. Yafashwe ku itariki ya 25 Gicurasi igihe abapolisi bipfutse mu maso kandi bitwaje intwaro n’abo mu rwego rw’ubutasi, basesaga amateraniro y’Abahamya ba Yehova yari yabereye mu mugi wa Oryol.
Abavoka be basabye ko yarekurwa hatanzwe ingwate kandi bateganya n’uko yakwishyurwa. Icyakora nubwo atari yarigeze akurikiranwa mu nkiko kandi akaba yarakomeje kugira imyifatire myiza, urukiko rwanze ubwo busabe.
Ibyo byabaye nyuma y’aho Urugereko rw’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya rufatiye umwanzuro ku itariki ya 17 Nyakanga ushimangira uwo rwari rwarafashe wo gusesa imiryango yose yo mu rwego rw’amategeko Abahamya bakoresha, no kubabuza gukorera muri icyo gihugu. Abategetsi b’u Burusiya bageze ku ntego yabo kuko bamaze imyaka myinshi batoteza Abahamya kandi bakabita intagondwa, bashingiye ku birego by’ibinyoma.
Kate M. Byrnes, wungirije intumwa ya Amerika mu muryango ushinzwe ubutwererane n’umutekano mu bihugu by’u Burayi, yagize icyo avuga ku bibazo byugarije Abahamya bo mu Burusiya, agira ati: “umwanzuro Urukiko rw’Ikirenga rwafashe ku itariki ya 17 Nyakanga, wo guhagarika ibikorwa by’Abahamya ba Yehova, gufunga ibiro byabo no gusesa imiryango ibahagarariye mu rwego rw’amategeko ruvuga ko ikora ibikorwa by’ubutagondwa, uraduhangayikishije. Birababaje kuba ubu Abahamya ba Yehova basaga 175.000 bo mu Burusiya bashobora gutotezwa bazira gusa gukora ibikorwa bijyanye n’idini ryabo. Duhangayikishijwe no kuba itegeko rikumira ubutagondwa rikomeje kuba urwitwazo rwo gupyinagaza amadini mato y’abantu b’abanyamahoro.”