Soma ibirimo

2 NYAKANGA 2013
U BURUSIYA

Mu rubanza rw’Abahamya ba Yehova, Urukiko rw’u Burayi rwashimangiye ko ubuzima bwite bw’abantu butagomba kuvogerwa

Mu rubanza rw’Abahamya ba Yehova, Urukiko rw’u Burayi rwashimangiye ko ubuzima bwite bw’abantu butagomba kuvogerwa

NEW YORK—Kuwa kane tariki ya 6 Kamena 2013, Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwategetse leta y’u Burusiya kwishyura amadolari y’amanyamerika 6.622, rukayaha V. Zhukova, hanyuma rukayaha Y. Avilkina. Abategetsi b’u Burusiya barebye amakuru ya bwite arebana n’uburwayi bwa Zhukova na Avilkina, kandi abo bombi batabitangiye uburenganzira. Urwo rukiko rwavuze ko kureba ayo makuru ari ukurengera uburenganzira bw’ibanze umuntu afite ku buzima bwe bwite, ibyo bikaba ari “ihame ry’ibanze” riri mu Masezerano y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Uwo mwanzuro w’urukiko ufashwe nyuma y’imyaka itanu urwo rubanza rumaze ruburanwa. Mu wa 2007, uwungirije umushinjacyaha mukuru w’umugi wa St. Petersburg, yategetse ibitaro kujya bishyikiriza ibiro by’umushinjacyaha “amakuru y’Umuhamya wa Yehova wese urwaye wanze guterwa amaraso cyangwa ibice byayo,” umurwayi atiriwe abimenyeshwa cyangwa ngo abitangire uburenganzira. Ibyo byatumye ku itariki ya 9 Werurwe 2009, Abahamya bashyikiriza Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ikirego cya Avilkina na bangezi be mu rubanza baregagamo leta y’u Burusiya. Urwo rukiko rwavuze ko ibyo u Burusiya bwakoze byari “ugukandamiza.” Rwemeje ko nta “nta mpamvu zumvikana cyangwa zifatika” ibitaro byari bifite zo guha abo bategetsi ayo makuru.

Igihe Grigory Martynov, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova mu Burusiya yagiraga icyo avuga ku mwanzuro mwiza w’urwo rukiko, yaragize ati “uyu mwanzuro w’urukiko uzatuma abaturage b’u Burusiya ndetse n’abandi bose batuye mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, barushaho kwishimira ko uburenganzira bwabo bw’ibanze bwubahirizwa.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown wo mu Rwego Rushinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000

Mu Burusiya: Grigory Martynov, tel. +7 812 702 2691