Soma ibirimo

11 UKUBOZA 2017
U BURUSIYA

Urukiko rwo mu Burusiya rwumvise ubujurire bw’Abahamya ba Yehova

Urukiko rwo mu Burusiya rwumvise ubujurire bw’Abahamya ba Yehova

Ku itariki ya 6 Ukuboza 2017, Urukiko rw’Akarere ka Leningrad rwumvise ubujurire bw’Abahamya ba Yehova, kubera umwanzuro wari wafashwe n’urukiko rw’ibanze wo guca Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya mu rurimi rw’Ikirusiya.

Abavoka b’Abahamya batangiye bavuga ko Urukiko rw’Umugi wa Vyborg rwafashe uwo mwanzuro rushingiye gusa ku cyo bise ubushakashatsi bw’inzobere. Urwo rukiko ntirwigeze rugaragaza ijambo na rimwe ryo muri Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya, ubwo bushakashatsi bwashingiyeho buvuga ko irimo ibitekerezo by’“ubutagondwa.” Ahubwo urwo rukiko rwashingiye ku mwanzuro w’ubwo bushakashatsi, uvuga ko iyo Bibiliya irimo ibitekerezo by’ubutagondwa kuko ikoresha izina ry’Imana ari ryo Yehova. Abo bavoka bibukije urwo rukiko ko izina ry’Imana ryagize uruhare mu mateka n’umuco by’u Burusiya kubera ko iryo zina riboneka no mu zindi Bibiliya. Nanone bahinyuje ikirego cy’ubwo bushakashatsi kivuga ko Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya atari Bibiliya, bitewe n’uko ijambo “Bibiliya” ritagaragara mu izina ryayo mu rurimi rw’Ikirusiya. Bifashishije ijambo ry’ibanze ryo muri iyo Bibiliya yasohotse mu mwaka wa 2007 rigira riti: “Ubu ni ubuhinduzi bushya bwa Bibiliya mu Kirusiya.”

Urwo Rukiko rw’Akarere ka Leningrad rwatumije itsinda ry’abashakashatsi kugira ngo ryongere risuzume urwo rubanza. Biteganyijwe ko urwo rubanza rusubukurwa ku itariki ya 20 Ukuboza 2017 saa munani n’igice.