Soma ibirimo

2 UKUBOZA 2015
U BURUSIYA

Urukiko rw’Umugi wa Taganrog rwahamije icyaha Abahamya ba Yehova 16 rubaziza idini ryabo

Urukiko rw’Umugi wa Taganrog rwahamije icyaha Abahamya ba Yehova 16 rubaziza idini ryabo

Nyuma y’urubanza rwasubiwemo rukamara amezi 11, Urukiko rw’Umugi wa Taganrog rwahamije icyaha Abahamya ba Yehova 16, rubaziza ko bategura amateraniro bakanayifatanyamo. Urwo rukiko rwafashe uwo mwanzuro rushingiye ku itegeko rihana abantu bategura ibikorwa by’ubutagondwa kandi bakabyifatanyamo. Nanone urwo rukiko rwafashe uwo mwanzuro ruhereye ku mwanzuro wari warafashwe n’urukiko rw’akarere mu mwaka wa 2009. Icyo gihe urukiko rwakoresheje nabi itegeko ry’u Burusiya rikumira ibikorwa by’ubutagondwa. *

Ku itariki ya 30 Ugushyingo 2015, Umucamanza A. V. Vasyutchenko yakatiye Abahamya bane igifungo cy’imyaka isaga itanu, bazira ko bagiye amateraniro kandi buri wese amuca amande y’amafaranga 100.000 akoreshwa mu Burusiya, ni ukuvuga amafaranga asaga miriyoni y’amanyarwanda. Uwo mucamanza yaciye abandi Bahamya 12 amande ari hagati y’amafaranga 20.000 na 70.000 akoreshwa mu Burusiya, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 200.000 na 800.000. Icyakora, uwo mucamanza yasubitse ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo bihano kandi akuraho n’ayo mande. Ntituzi neza uko abahamijwe icyaha bazahanishwa ibyo bihano. Icyo tuzi cyo ni uko urwo rukiko rwahamije icyaha abo Bahamya.

Abahamya bo mu Burusiya ntiborohewe

Abahamya basaga 800 baba mu mugi wa Taganrog bahangayikishijwe n’ingaruka zishobora kubageraho bitewe n’uko bateranira hamwe mu mahoro, kugira ngo bige Bibiliya kandi basenge. Abahamya baregwaga bose bahamirije imbere y’urukiko ko bazakomeza gukorera Imana ari Abahamya ba Yehova. Ubu ubwo bahamijwe icyaha, bashobora kuzajya batotezwa bazira ibyo biyemeje. Umwe muri abo Bahamya bahamijwe icyaha witwa Aleksandr Skvortsov yaravuze ati “urukiko rwadusabye kwihakana ukwizera kwacu bitaba ibyo tugahanwa tuzira insubiracyaha.”

Umwanzuro urukiko rwo muri Taganrog rwafashe, uhangayikishije Abahamya bo mu tundi duce two mu Burusiya. Abayobozi bo mu mugi wa Samara na Abinsk biganye abayobozi bo mu mugi wa Taganrog, bakoresha nabi itegeko rikumira ibikorwa by’ubutagondwa maze babuza Abahamya ba Yehova gukora umurimo wabo mu mahoro. Nanone bambuye ubuzima gatozi imiryango Abahamya baho bakoresha mu rwego rw’amategeko. Abahamya ba Yehova biteze ko u Burusiya nibukomeza gukoresha nabi iryo tegeko bizatuma bakomeza kubuzwa uburenganzira bwabo bwo gusenga.

Urugamba rwo guharanira umudendezo mu by’idini ruracyakomeje

Uwo mwanzuro werekana ukuntu abayobozi b’u Burusiya biyemeje bamaramaje guhagarika idini ry’Abahamya ba Yehova muri icyo gihugu. Mu mwaka ushize, abayobozi b’u Burusiya bavuze ko imiryango ibiri Abahamya bo muri icyo gihugu bakoresha mu rwego rw’amategeko ishyigikira ibikorwa by’ubutagondwa. Kuva muri Werurwe 2015, abayobozi banze ko Abahamya binjiza muri icyo gihugu ibitabo byabo, harimo na Bibiliya. Muri Nyakanga, u Burusiya bwaciye urubuga rwemewe rw’Abahamya ba Yehova rwa jw.org. Ni cyo gihugu cyonyine ku isi cyaciye urwo rubuga. Abahamya bajuririye mu nkiko zo muri icyo gihugu kandi bagejeje ibirego 28 ku Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, basaba ko ikibazo cyo kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burusiya cyakemuka.

Abo Bahamya 16 bo mu mugi wa Taganrog bazajurira, bityo bakomeze urwo rubanza bamazemo igihe kirekire. Umuvugizi w’Abahamya ba Yehova mu Burusiya witwa Yaroslav Sivulskiy yaravuze ati “abo Bahamya bamaze imyaka ibiri n’igice basiragira mu nkiko. Birababaje kuba bagiye gusubira mu nkiko, basaba ko uburenganzira bahabwa n’Itegeko Nshinga bwo kwihitiramo idini bwubahirizwa.”

Abahamya ba Yehova si intagondwa. Bakora umurimo wo kwigisha abantu gukunda Imana na bagenzi babo. Mu materaniro ya buri cyumweru, Abahamya bo muri Taganrog biga ibintu bimwe nk’ibyo abandi bahuje ukwizera bo mu bindi bihugu biga. Nubwo Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya bagiye bakorerwa ibikorwa by’urugomo bisaga 1.700, ntibigeze na rimwe bihimura ngo basuzugure abayobozi.

Abahamya ba Yehova biringiye ko abayobozi bo mu Burusiya bazabona ko umurimo wabo urangwa n’amahoro bityo bakareka kubajyana mu nkiko, haba mu mugi wa Taganrog n’ahandi. Abayobozi bagombye guha Abahamya ba Yehova uburenganzira bw’ibanze bafite bwo gusenga nk’uko babuha andi madini yemewe muri icyo gihugu.

Uko urwo rubanza rwasubiwemo rwagenze *

  1. 22 Mutarama 2015

    Urubanza rw’Abahamya 16 rwongeye gusubirwamo mu Rukiko rw’Umugi wa Taganrog.

  2. Kamena 2015

    Umucamanza yasubitse iburanisha, atinza urubanza kugeza muri Kanama.

  3. 13 Ugushyingo 2015

    Umucamanza yimuye igihe cyo gutangaza umwanzuro w’urubanza.

  4. 30 Ugushyingo 2015

    Urukiko rw’Umugi wa Taganrog rwahamije icyaha Abahamya 16. Bose baciwe amande, bane muri bo bakatirwa n’igifungo cy’imyaka isaga itanu. Umucamanza yasubitse ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo bihano.

^ par. 2 Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Abaturage b’u Burusiya mu nkiko bazira ukwizera kwabo.”

^ par. 12 Niba ushaka kumenya uko ibintu byagiye bikurikira mu rubanza rwabanje, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Umwanzuro w’urubanza rwasubiwemo rw’Abahamya ba Yehova 16 b’i Taganrog warasubitswe.”