Soma ibirimo

28 KAMENA 2016
U BURUSIYA

Urukiko ruzasoma umwanzuro ku kibazo cyo gufunga ibiro by’Abahamya ba Yehova mu Burusiya

Urukiko ruzasoma umwanzuro ku kibazo cyo gufunga ibiro by’Abahamya ba Yehova mu Burusiya

Vuba aha Urukiko rw’Akarere ka Tver ruri i Moscou ruzasoma umwanzuro w’ikirego Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya barugejejeho basaba ko ibiro byabo bitafungwa. Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru byavuze ko bishobora gufunga Ibiro by’Abahamya ba Yehova mu Burusiya kuko ngo bishyigikira ibikorwa by’ubutagondwa.

Abahamya ba Yehova basabye ko urwo rukiko rwagaragaza ko ibyo uwo mushinjacyaha yavuze binyuranyije n’amategeko. Ibyo yavuze bibangamiye uburenganzira Abahamya bafite mu by’idini kandi yabivuze ashingiye ku itegeko ryo mu Burusiya rikumira ibikorwa by’ubutagondwa, rikoreshwa nabi.

Vasiliy Kalin, umuvugizi w’ibiro by’Abahamya ba Yehova mu Burusiya, yaravuze ati “nta bikorwa by’ubutagondwa twigeze twifatanyamo. Twiringiye ko urukiko ruzaturenganura.”