30 UKWAKIRA 2015
U BURUSIYA
Icyo twavuga ku rubanza rw’Abahamya ba Yehova b’i Taganrog mu Burusiya
Urubanza ruregwamo Abahamya ba Yehova b’i Taganrog ni kimwe mu bintu bigaragaza ko u Burusiya bukomeje kurwanya amadini. Mu gihe kiri imbere umucamanza azasoma umwanzuro w’urwo rubanza. Ese u Burusiya buzafunga abaturage babwo bubaziza gusa ukwizera kwabo? Muri iyi videwo, Gajus Glockentin, umuvugizi w’umuryango w’Abahamya ba Yehova b’i Burayi, asaba ko ubutabera bwakubahirizwa kandi amadini agahabwa umudendezo.