U Burusiya
Icyo abategetsi bo hirya no hino ku isi bavuga ku mwanzuro u Burusiya bwafashe wo guca Abahamya ba Yehova
Imiryango mpuzamahanga n’bategetsi bo hirya no hino ku isi bagize icyo bavuga ku mwanzuro w’urukiko rw’u Burusiya n’ibikorwa icyo gihugu gikora kigahonyora uburenganzira bw’abayoboke b’amadini mato.
Abahamya bo hirya no hino ku isi bagiye gushyigikira bagenzi babo bo mu Burusiya
Inteko Nyobozi yashyizeho itsinda ry’Abahamya baturutse hirya no hino ku isi ngo bajye i Moscou.
Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya rwashimangiye umwanzuro wo guca Abahamya ba Yehova
Abahamya ba Yehova biteguye kujuririra Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, na Komite y’Umuryango w’Abibumbye yita ku Burenganzira bw’ikiremwamuntu, kubera umwanzuro bafatiwe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya.
Abayobozi b’u Burusiya bashimiye Abahamya imirimo bakoze harimo n’Umunyadanimarike ufunze
Abayobozi b’umugi wa Oryol bashimiye Abahamya kubera isuku bakoze. Mu bakoze isuku Dennis Christensen uherutse gufungwa azira ko yagiye mu materaniro.
Videwo igaragaza ukuntu abapolisi bo mu Burusiya basheshe amateraniro y’Abahamya
Videwo yanyuze ku makuru igaragaza abapolisi bitwaje intwaro n’abakora mu biro by’ubutasi babuza Abahamya guteranira hamwe mu mahoro mu mugi wa Oryol mu Burusiya.
Videwo igaragaza ukuntu abapolisi bo mu Burusiya basheshe amateraniro y’Abahamya
Ku itariki ya 25 Gicurasi 2017, abapolisi bitwaje intwaro n’abo mu rwego rushinzwe ubutasi basheshe amateraniro y’Abahamya bo mu mugi wa Oryol mu Burusiya.
Umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Burusiya wagize ingaruka ku Bahamya
Uwo mwanzuro watumye Abahamya basuzugurwa kandi unatuma abantu bamwe na bamwe ndetse n’abayobozi babona urwaho rwo kubahohotera nk’uko twabibonye.
Perezida Poutine yahaye Abahamya ba Yehova igihembo gihabwa ababyeyi beza
Perezida w’u Burusiya Vladimir Poutine yahaye umugabo n’umugore bitwa Valeriy na Tatiana Novik bo muri leta ya Karelia, igihembo gihabwa ababyeyi beza.
Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya ruzumva ubujurire bw’Abahamya ba Yehova ku itariki ya 17 Nyakanga 2017
Abahamya basaba urukiko ko rwasesa umwanzuro uherutse kubafatirwa. Banavuga kandi ko uwo mwanzuro ushingiye ku bimenyetso bidafite ishingiro, kandi ko badahamwa n’icyaha cy’ubutagondwa.
Umuhamya wa Yehova wo muri Danimarike afungiwe mu Burusiya
Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya bakorerwa urugomo n’ibindi bikorwa by’ivangura.