4 KANAMA 2023
U BUTALIYANI
Amajyaruguru y’u Butaliyani yibasiwe n’imvura y’amahindu ivanze n’umuyaga naho ikirwa cya Sicile kibasirwa n’inkongi y’umuriro yatewe n’ubushyuhe bwinshi
Hagati y’itariki ya 22 n’iya 26 Nyakanga 2023, ibiza bibiri byatewe n’ihindagurika ry’ikirere byibasiye u Butaliyani. Mu majyaruguru y’u Butaliyani hibasiwe n’imvura y’amahindu ivanze n’umuyaga mwinshi. Uwo muyaga wari ku muvuduko urenga kilometero 120 ku isaha naho iyo mvura yo yarimo amahindu manini cyane harimo n’ayari afite umurambararo wa santimetero 19. Hakurikiyeho inkongi z’imiriro zirenga 330 zangije agace kanini k’ikirwa cya Sicile. Ubushyuhe buri kuri dogere selisiyusi 47, ni bwo bwatumye umuriro ukwirakwira vuba vuba. Ibyo byatumye inyubako nyinshi zisenyuka kandi abantu babarirwa mu magana basigara nta mashanyarazi bafite. Abantu babarirwa mu bihumbi bakuwe mu byabo. Hamaze gupfa abantu batanu.
Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu
Imvura y’amahindu ivanze n’umuyaga yibasiye amajyaruguru y’u Butaliyani
Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wapfuye
Abavandimwe 2 barakomeretse
Amazu 36 yarangiritse bikabije
Amazu 242 yarangiritse bidakabije
Inzu y’Ubwami 1 yarangiritse bikabije
Inzu z’Ubwami 12 zarangiritse bidakabije
Inkongi y’umuriro yibasiye ikirwa cya Sicile
Ikibabaje ni uko hari umugabo n’umugore bapfuye igihe umuriro wagotaga inzu yabo
Abavandimwe na bashiki bacu 48 bavuye mu byabo
Nta Nzu y’Ubwami cyangwa indi nyubako y’umuryango wacu yangiritse
Ibikorwa by’ubutabazi
Abagenzuzi basura amatorero n’abasaza bo mu majyaruguru y’u Butaliyani n’abo ku kirwa cya Sicile, barimo guhumuriza abagezweho n’ibi biza kandi bakabafasha kubona iby’ibanze bakeneye
Ku kirwa cya Sicile hashyizweho Komite Ishinzwe Ubutabazi kugira ngo igenzure imirimo y’ubutabazi
Tubabajwe no kubura umuvandimwe na mushiki wacu bo ku kirwa cya Sicile kandi dusenga dusabira abantu bose bagezweho n’ibi biza. Dutegerezanyije amatsiko igihe Yehova azavaniraho imibabaro yose.—Ibyahishuwe 21:4.